Umuriro watse hagati ya Ronaldo na Dani Alves  wagaragaye yihanaguriza umwanda kuri Ronaldo. (Video+Amafoto)

Abibuka neza muri iki cyumweru ku wa Kabiri habaye umukino wahuje ikipe ya Real Madrid ndetse na Paris Saint-Germain  mu irushanwa rya UEFA Champions League, aho uyu mukinnyi Christiano Ronaldo ufatwa nk’igihangange ku isi yari ahanganye bikomeye n’abakinnyi ba PSG barimo na Dani Alves wanagarutswego cyane nyuma yo kugaragara mu mashusho yimyira akihanaguriza kuri Ronaldo barimo bakina.

Aya mashusho yagaragaye yanakuruye impaka ndende yaba ku bafana ndetse no kuri ba nyir’ubwite ni ukuvuga Ronaldo na Dani Alves, yafatiwe mu mukino wabahuje aho ikipe ya Real Madrid ya Ronaldo ndetse na PSG ya Dani Alves zari zakinnye mu ijoro ry ku wa kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018, uyu mukino ukaba wararangiye Real Madrid itsinze 2-1 Paris Saint-Germain.

Impaka zikomeye zikaba zazamuwe n’igikorwa Alves umukinnyi ubusanzwe w’ikipe y’igihugu ya Brezil ariko ubu uri gukinira PSG yo mu Bufaransa, wihanaguye ikimyira akoresheje intoki ze akihanaguriza kuri Ronaldo umwe bakinnyi rurangiranwa ku isi. Mbere y’uko ibi biba ariko hagaragaye kutumvikana hagati y’aba bakinnyi bombi ndetse bituma Ronaldo asa n’urakaye atera umugeri Dani Alves.

Ronaldo yabanje gutera umugeri Alves.

Dani Alves rero wakomotse muri Barcelone yakiniye imyaka isaga icyenda mbere yo kuza muri PSG, asa n’ufitanye amateka na Christiano Ronaldo, dore ko igihe cyose bahuriraga muri  La Liga  shampiyona bakinagamo bombi byibuze batandukanaga hari ukuntu bakozanyijeho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka Alves akaba yaratangaje ko yubaha Ronaldo bitandukanye n’uko ibinyamakuru bibyandika. Yagize ati:

Dani Alves agikina no muri Barcelone ntiyahwemaga gushyamirana na Ronaldo.

“Ibinyamakuru ni byo byandika ko mfitanye ikibazo na Ronaldo, ariko se abantu bakumva bate uburyo nubaha cyane Christiano Ronaldo, nongere mbisubiremo na none  Christiano Ronaldo ndamwubaha cyane, buri wese ambaza uburyo Ronaldo yaba akomeye ariko ndabizi ko dutandukanye  ni nayo mpamvu ntagomba guhangana na we”.

Ku munsi w’ejo rero yaba ku mbuga nkoranyambaga  ndetse no ku mbuga zitandukanye, cyane cyane  izikora ku rubuga rw’imikino bose bakaba baririwe bahererekanya aya mashusho yo mu mupira wahuje Real Madrid na PSG, Dani  Alves yimyira akihanaguriza kuri Ronaldo ari nako hatangwa ibitekerezo bitandukanye.

Ntibiba byoroshye muri aka kazi kanjye inshuro nyinshi ntushobora kubirenga, iki ni igice cy’ubuzima tugomba kumva ndetse tukabona ibintu nk’ibi … nzakomeza guhangana nk’uko nari nsanzwe mbikora kugeza ubu.

Irebere video yafashwe Dani Alves yimyira akihanaguriza kuri Christiano  Roanaldo

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma