Umuraperi T.I yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye

Umuraperi T.I  yatawe muriyombi kuri uyu wagatu taliki ya 16 Gicurasi nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwagace atuyemo kitwa  Henry ho muri  Georgia.

Clifford Harris Jr wamenyekanye nka T.I yatawe muri yombi yagirizwa ibikorwa by’urugomo ndetse no gushaka gutera ubwoba umuzamu mugihe yaratashye ijoro kandi akaza  yataye urufunguzo rw’igipangu atahamo.

Nkuko byatangajwe n’umwe mubayobozi mugace uyu muririmbyi atuyemo yavuze ko T.I ariwe muntu muri iyi minsi wiharaje gutaha ijoro yasinze ibyo yise kwitwikira ijoro.

T.I  kandi yagirizwa ikindi cyaha cyo gukoresha ibiyombya bwenge ndetse no kubangamira abaturage bo mugace atuyemo ka Georgia. Uyu muraperi yafashwe saa kumi za Mugitondo aho bita Stockbridge muri Georgia.

Munkuru dukesha ikinyamakuru Atlanta Journal Constitution cyatangaje ko T.I yatashye ntarufunguzo afite noneho ahitamo kubangamira no guhutaza umuzamu wamwangiye kwinjira mugipangu.

Si ubwa mbere T.I akora ibikorwa byo gushaka kubangamira abaturage kuko no mu mwaka wa 2009 yatawe muri yombi akamara umwaka muri gereza akavamo atanze ihazabu ya $100,300 aho yagirizwaga kugura no gutanga intwaro (machine guns and silencers)

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma