Melissa Mercado, umupolisi ukorera Polisi ya New York (NYPD), ari mu mazi abira nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo y’umuraperi S-Quire yitwa Doin That, yambaye imyenda ishotorana irimo ikariso ya G-string.
Ibi byazamuye impaka ndende haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu buyobozi bwa Polisi ya New York, aho amaze imyaka irindwi akora.
Ababonye iyi ndirimbo bayitanzeho Ibitekerezo bitandukanye bamwe bavuga ko bidakwiye ko umupolisi akora ibintu bisa nk’ibi, kuko bisubiza inyuma icyubahiro cy’umwuga we.
Abandi bo bagaragaje ko Mercado afite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwe bwite, kandi ko ibyo yakoze nta sano bifitanye n’akazi ke ka buri munsi mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage.
Umwe mu bayobozi muri NYPD yabwiye ikinyamakuru The New York Post ko iyo umuntu ari umupolisi, aba afite inshingano zimusaba kwitwararika mu mibereho ye yose, atari gusa igihe ari mu kazi.
Yagize ati: “Niba yabikoreye amafaranga, niba ari akazi ka kabiri, aho akorera bagomba kuba babizi. Gusa ibi yakoze ntaho bihuriye no kuba ari umupolisi.”
Uburyo uyu mupolisikazi yagaragaye muri iyi ndirimbo byateye impungenge ku buyobozi bwa NYPD, kuko iyi polisi ifite amategeko arengera icyubahiro cy’abapolisi bayo ndetse n’amahame agenga imyitwarire yabo.
Nubwo hakomeje kwibazwa byinshi kuri iyi nkuru, Mercado ubwe ntaragira icyo atangaza ku kuba yaba afite akandi kazi ko gukina mu mashusho y’indirimbo cyangwa niba aya mashusho yarakoreshejwe atabizi.
Ku rundi ruhande, umuraperi S-Quire na we ntaragira icyo atangaza ku ruhare rwa Mercado muri aya mashusho, gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko bishoboka ko ari we ubwe wabishatse nk’uko bisanzwe bigenda muri showbiz.
Kugeza ubu, NYPD ntiratangaza niba iri gukora iperereza kuri Mercado cyangwa niba hari ibihano byamufatirwa.
Gusa amategeko ya Polisi ya New York avuga ko abapolisi bagomba gutanga raporo y’akazi ka kabiri bafite, kugira ngo hakurikiranwe niba katabangamira inshingano zabo.
Iyo Polisi isanze umukozi wayo yarenze ku mategeko agenga imyitwarire, ashobora guhabwa ibihano bitandukanye birimo kubuzwa gukomeza akazi ke cyangwa guhagarikwa burundu.
Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ndende muri rusange ku bijyanye n’ubwisanzure bw’abantu no kuba bagomba guhuza ubuzima bwabo bwite n’akazi bakora.
Hari ababona ko Mercado ari umuntu ufite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka mu buzima bwe bwite igihe atari mu kazi, mu gihe abandi babona ko nk’umupolisi, agomba kwitwararika kugira ngo adahindanya isura y’umwuga we.
Gusa uko byagenda kose, iyi nkuru yasize isomo rikomeye ku bantu bose bafite akazi k’imyuga ifite igitinyiro, cyane cyane mu rwego rw’umutekano, aho imyitwarire yabo ishobora kugira ingaruka kuri bo ubwabo no ku kazi bakora.
Iki kibazo kiracyari kuganirwaho, kandi igihe cyose NYPD izafata umwanzuro, bizatanga ishusho nyayo y’uko cyakemuka.