Umunyezamu wa Manchester United witwa David De Gea yagize icyo yisabira bagenzi be bakinana muri iyi kipe:

Umunyezamu w’ikipe y’iguhugu cya Espagne akaba n’umunyezamu w’ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ubwongereza, yagize icyo yisabira bagenzi be bakinana muri iyi kipe y’amashitani atukura mbere y’umukino wanyuma w’igikombe cya FA Cup.

Ikipe ya Manchester United yarangije shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League y’uyu mwaka ihagaze kumwanya wa kabiri aho irushwa na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona amanota 19 yose.

Iyi kipe yo munkengero z’umujyi wa Manchester, igomba kwisobanura na Chelsea k’umukino wanyuma w’igikombe cy’igihugu cy’ubwongereza kizwi nka FA Cup kuri uyu wagatandatu.

Aganira n’itangazamakuru mbere y’uyu mukino, David De Gea yasabye bagenzi be kwegukana iki gikombe kugirango uyu mwaka w’imikino urusheho kuba mwiza ku ikipe ya Manchester United.

Mumagambo ye, David De Gea yatangiye agira ati:”Nizera ko ku ikipe nka Manchester United, kurangiza kumwanya wa kabiri bidahagije.

“Tugomba guhatana kugirango tugire igikombe twegukana kandi dufite ubwo buryo. Nyuma nayuma uba ugomba guhatana ukagira igikombe wegukana, nk’uko iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo aribyo bakwiye. Rero uyu mwanya wa kabiri ntabwo uhagije.

“Nicyo iyi kipe igomba gukora, kugera kumikino yanyuma y’ibikombe bitandukanye, ndetse ikabasha no kubyegukana, ikazamura ibikombe mbese ikarushaho kuba ikipe ikomeye cyane.

“Nizera ko icy’ingenzi cyane, ari uguhatanira ibikombe ndetse no guharanira ko Manchester United idasubira inyuma, ikaba ikipe ikomeye.

Tubibutse ko David De Gea ariwe wegukanye igikombe cy’umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka mu ikipe ya Manchester United aho yatowe n’abakunzi b’iyi kipe kizwi nka Sir Matt Busby player of the year award ndetse aza no kwegukana igikombe cy’umukinnyi wahize abandi muri iyi kipe atowe n’abakinnyi bagenzi be bakinana muri iyi kipe itozwa na Jose Mourinho.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma