Umunyeshuri w’imyaka 22, w’uburanga witwa Lucy Boke yishwe n’uwahoze ari umukunzi we amusanze muri kaminuza ya Kisii Polytechnic, aho uyu nyakwigendera yigaga. Ibi byabaye ubwo nyakwigendera yamenyaga ko bidashoboka ko yakomeza umubano wabo bombi kuko bafitanye isano.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa rukaba rwamenyekanye ku wakane tariki ya 09 umwaka 2023, ubwo uwakekwaga ko yishe uyu mukobwa ariwe Stephen Orengo yajyaga kumusura iwe, Isebania.
Iyi miryango yombi yaba iya nyakwigendera Lucy cyangwa iya Stephen yarakundanaga cyane ndetse, abagize imiryango bombi bamaze kumenya ko hagati y’abana babo harimo urukundo babaye aba mbere babirwanya kuko bari bazi ko bidashoboka, maze babimenyesha umukobwa mbere bamusobanurira ko urukundo rwabo rudashoboka.
Lucy Boke akimara kubyumva yahise atandukana n’umukunzi we ndetse amusobanurira ko bidashoboka kuko bafitanye isano, ariko ikigaragara amazi yari yarenze inkombe kuko Stephen atigeze yihanganira itanduka ryabo
Ngwen Mtatiro, Boke, nyirarume wa Lucy agira ati:” Stephen ntabwo yakiriye uburyo yatandukanye na Lucy, maze ahitamo kumwica.”
Mary Akinyi umwe muncuti zahafi za Lucy nawe yagize icyo abwira aba polisi agira ati:” Stephen akimara kumenya ko we na Lucy bafitanye isano ntago yabyakiriye ahubwo yatangiye kujya atera ubwoba Lucy, maze kuwa Kane yasabye Lucy ko baganira, batangiye kuganira muri kaminuza, bari kugenda ahita afata Lucy kungufu amujyana iwe bahageze Lucy yanga kwinjira nibwo yatangiye kumukubita kugeza amwishe.”
Akinyi akomeza avuga ko nyuma yo kwicwa kwa Lucy abantu batuye hafi aho bakimara kubimenya batangiye gukubita bikomeye Stephen ndetse bari hafi yo kumwica kubwa mahirwe arabatoroka ariruka. Abashinzwe umutekano bihanangirije abantu bose ko nta burenganzira bwo kwihorera bafite.