Bintou Keita umukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yatangaje ko imibare y’ishami rya ONU rihuza ibikorwa by’ubutabazi, yerekana ko abantu barenga miliyoni 7.1 bataye ingo zabo mu burasirazuba bwa DR Congo – barimo inyongera y’abaturage 800,000 kuva ubwo yaherukaga kugeza ijambo kuri ako kanama mu Kuboza (12) umwaka ushize.
Yavuze ko abaturage miliyoni 23.4 bafite ikibazo cy’ibiribwa, bivuze ko Umunye-Congo umwe muri buri Banye-Congo bane yugarijwe n’inzara n’imirire mibi, ibyo bigatuma DR Congo ari yo gihugu cya mbere ku isi ubu cyugarijwe cyane n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa bihagije.
Nubwo bimeze gutyo, Keita avuga ko gahunda y’ibikorwa by’ubutabazi y’uyu mwaka “iracyarimo inkunga nkeya cyane mu buryo bubabaje”, ahanini kuko asanga hari igisa no kunanirwa (kurambirwa) kw’amahanga ku kibazo cya Congo kimaze imyaka.
Ati: “Intego ni ugukusanya miliyari 3.6 [z’amadolari y’Amerika] ariko kuri ubu angana na 14.2% yonyine ni yo amaze gukusanywa.”
Yongeyeho ati: “Nizeye ko hari ukuntu isi itazibagirwa ko nubwo dufite amakuba menshi dukomeje kwitabaho icyarimwe, ingaruka y’inzara, ingaruka yo kutagira aho kwikinga, isuku ikwiye… amoko yose y’indwara, ni ingenzi cyane ko twibuka ko buri wese uri muri ibyo bibazo arimo kugirwaho ingaruka zisa kandi ko akwiye kwitabwaho nubwo hari ukunanirwa.”