Umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi, Natacha Ndahiro, yatangaje ko yiteguye gukina filime irimo gukora urukundo rwo mu gitanda igihe cyose abona ko ari igice cy’ingenzi cyamufasha gutera imbere mu rugendo rwe rwa sinema.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Natacha yavuze ko ibyo akora mu mafilime abifata nk’akazi nk’akandi, ndetse ko abamuzi barimo umuryango n’inshuti ze, basanzwe basobanukiwe n’umwuga we.
Ati: “Njye abantu mbana na bo cyane ni umuryango wanjye n’abo dukorana, kandi abo bose bazi akazi nkora. Ibyo twakoze ni ibintu bisanzwe tubona no mu zindi filime zo ku rwego mpuzamahanga.”
Natacha yakomeje avuga ko adafite ikibazo cyo gukina agace karimo gusomana cyangwa ibindi bikorwa bisa no gukora urukundo rwo mu gitanda, igihe biri mu nyungu z’akazi.
Yagize ati: “Niba ari filime igiye kunyura kuri Netflix kandi ikaba ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwanjye, nakora ibyo bisabwa byose. Nzambara ubusa nindamuka mbona bikenewe mu mwuga.”
Yagarutse kandi ku gace ka filime Lover’s Cage aherutse gukinamo, kavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ko harimo aho asomana n’umukinnyi mugenzi we.
Yavuze ko ibyo byose ari akazi, kandi nta muntu wo mu muryango we wigeze amugaya cyangwa ngo amubaze byinshi, kuko basanzwe bazi ibyo akora.
Mu butumwa bwe, Natacha yibukije Abanyarwanda ko gukina ibyo bice mu mafilime atari icyaha cyangwa igisebo, ahubwo ari igice cy’umwuga gifite intego yo gutambutsa ubutumwa.
Ati: “Hari igihe abantu bareba igice gito nk’icyo cyo gusomana cyangwa gukora urukundo rwo mu gitanda, ariko bakibagirwa ubutumwa nyamukuru bwa filime. Abana bafite uburere ntabwo baba bareba ibyo, ahubwo ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu bibareba.”
Yongeraho ko kuba umuntu aha umwana telefone adafite imyaka y’ubukure, atabikurikirana, atari igitangaza iyo uwo mwana arebye ibyo adakwiye.
Ati: “Uwo mwana si iyo filime gusa aba areba, aba asanzwe ari mu bindi byinshi biteye inkeke.”
Ku rundi ruhande, Masezerano bakinana muri Lover’s Cage, nawe yavuze ko abantu bakwiye gushyira imbere ubutumwa buri mu filime kuruta kwibanda ku gace kamwe gato karimo gusomana.
Natacha Ndahiro ni umwe mu bakinnyi ba sinema bari kuvugwa cyane muri iki gihe. Yagize uruhare muri filime zitandukanye zirimo Natacha Series, Love is My Sin, Masezerano, Annah, Care, ndetse na Lover’s Cage iri kuvugwa cyane kubera ubutumwa buyirimo n’uburyo bw’imikinire bushya yazanye.