Uwumvise amakuru mu rurimi rw’Igifaransa kuri Radio Rwanda, yakunze ubuhanga bwagiye buranga Jean Jill Mazuru, mu gutangaza neza amakuru muri urwo rurimi.
Jean Jules Mazuru yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhanywa icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 15.
Uyu munyamakuru wari umaze igihe atumvikana kuri radio , amakuru dukesha umuyoboro wa YouTube ’Umuseke tv’ , avuga ko J. Jules Mazuru yafunzwe nyuma yo kugwa gitumo asambanya umwana utarageza ku myaka 18.
Mu nkuru yatambutse kuri uyu muyoboro mu mpera z’icyumweru gishize, abanyamakuru bavuga ko ubwo bamusuraga aho afungiwe i Mageragere , yababwiye ko aburana yemera ibyaha ko uyu mukobwa yamusambanyije, ariko akavuga ko ashobora kuba yaragambaniwe dore ko ngo yari umwe mu bakora umwuga wo kwicuruza.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Umuseke.com wamusuye aho afungiwe i Mageragere, yamubwiye ko ari umukobwa wicuruzaga yaguze akamwinjirana muri lodge inzego z’umutekano zikamufatira mu cyuho.
Ibyo yita akagambane yakorewe. Jean Jules Mazuru akaba yaratangaje ko kandi yiteguye kujurira kuri iki gifungo yakayiwe. Gusa ubwe yemera icyaha akaba asaba kugabanirizwa igihano.
Umunyamakuru ati” Yambwiye ko ngo aburana yemera ibyaha…. ntabwo twasomye irangizarubanza ,ariko turaza kuribashakira tuzaribabwire mu biganiro byacu bizakurikira ariko aregwa gusambanya umwana (Child Defilement).
We avuga ko bashobora kuba baramugambaniye ariko akavuga ko yemera icyo cyaha kandi akaba yiteguye kujurira kugirango abashe kuba yagabanyirizwa igihano cyangwa anakigirweho umwere.”
Jean Jules Mazuru ni umunyamakuru wamenyekanye cyane ubwo yavugaga amakuru mu rurimi rw’igifaransa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Yakoze kuri Contact Fm, City Radio no kuri Radio Rwanda , ndetse ngo akaba yari asigaye akora ku gitangazamakuru kimwe cyandikirwa ku muyobora wa murandasi.