Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomeUbutaberaUmunyamakuru Fatakumavuta yasabiwe igihano gikomeye cyateye ubwoba bwinshi abarimo Muramira Regis na...

Umunyamakuru Fatakumavuta yasabiwe igihano gikomeye cyateye ubwoba bwinshi abarimo Muramira Regis na Sam Karenzi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ku mugaragaro urubanza ruregwamo umunyamakuru Fatakumavuta, ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha bikomeye birimo gukangisha no gusebanya hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, kubangamira ituze rusange, gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n’ivangura rikurura urwango. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Uyu munyamakuru usanzwe azwi nk’umusenguzi ukomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro byigenga, yashinjwe ko yifashisha itangazamakuru mu gutanga ibitekerezo byibasira abandi banyarwanda, bigateza ikibazo mu mibanire rusange ndetse no ku mutekano w’igihugu. 

Urubanza rwatangiye mu mizi ku itariki ya 15 Gicurasi 2025, rwatangiye ku buryo bwihariye rukunzwe cyane n’abakurikirana imyidagaduro y’u Rwanda.  

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta akoresha amagambo atesha agaciro abantu ku giti cyabo, ibintu bwavuze ko bikurura urwikekwe mu baturage no mu nzego z’ubuyobozi. Hashingiwe ku buremere bw’ibyaha aregwa, ubushinjacyaha bwasabye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka icyenda. 

Fatakumavuta yahakanye ibyo ashinjwa byose, avuga ko ibyo yakoze byose yabikoze nk’umunyamakuru wubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.  

Yagize ati: “Ibitekerezo byanjye bigamije gutanga ishusho nyayo y’ibibera mu gihugu. Sinigeze mbigambirira kugira uwo nsagarira cyangwa ngo mbangamire ituze rusange.” 

Yongeyeho ko n’ibijyanye n’ibiyobyabwenge byamuvuzweho nta shingiro bifite kuko atigeze abikoresha na rimwe, asaba ko ubutabera bwakora akazi kabwo butitaye ku gitutu cy’amarangamutima y’abamunenga. 

Urukiko, nyuma yo kumva impande zombi, rwatangaje ko rugiye gusuzuma dosiye mu buryo burambuye kugira ngo ruzafate umwanzuro uhamye. Itariki yo gutangaza umwanzuro w’urubanza yatanzwe kuwa 6 Kamena 2025. 

Uko urubanza rwa Fatakumavuta rwakomeje gukurikirwa n’abantu benshi, ntibyatinze ko n’abandi banyamakuru bamenyerewe mu biganiro bikakaye bagaragaye ku isonga mu mvugo zisebanya.  

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije byeruye Muramira Regis na Sam Karenzi, rubashinja gukoresha imvugo zikangura urwango mu biganiro banyuza kuri radiyo bakorera. 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro n’abanyamakuru, yagize ati: “Turarambiwe, turarambiwe, tumaze kubihaga. Ibiganiro bikwiye kuba umusemburo w’ubwiyunge n’iterambere, si isoko y’urwango no gusebanya.” 

Yongeyeho ko hari gukorwa iperereza kuri aba banyamakuru bombi, hagamijwe kureba niba hari ingingo z’amategeko baba bararenzeho. 

Bamwe mu basesenguzi b’imyitwarire y’itangazamakuru bagaragaje ko iki kibazo gishobora kuba intangiriro yo gusuzuma imikorere y’abanyamakuru bigenga, cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ibitekerezo.  

Abandi ariko bagaragaje impungenge ko ibi bishobora kuba inzira yo guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. 

Umwe mu banyamategeko twaganiriye na we ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Ni ngombwa ko hagaragara itandukaniro hagati y’isesengura ryubaka n’imvugo y’ivangura cyangwa itoteza. Ariko na none, nta butabera bwuzuye butubahiriza amahame mpuzamahanga y’ubwisanzure.” 

Urubanza rwa Fatakumavuta si urwa mbere rubaye ingirakamaro ku itangazamakuru ryigenga mu Rwanda, ariko ruteye inkeke n’abandi bagaragaza ibitekerezo byigenga, barimo na Muramira Regis na Sam Karenzi.  

Kuri benshi, ibi bisa n’aho ari ubutumwa bukomeye kuri buri wese winjira mu gice cy’isesengura n’imyumvire itandukanye n’iy’abandi. 

Uko bizagenda kose, amaso ya benshi ahanzwe n’umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 6 Kamena 2025, uzaba igipimo kigaragaza aho imbibi z’ubwisanzure zigarukira mu itangazamakuru ry’u Rwanda. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe