Umunya-Rwanda yamaze amezi abiri apfutse mumaso ndetse anaziritswe amapingu kumaguru no kumaboko

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Damascène Muhawenimana akaba atuye mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke,  avuga ko yamaze amezi abiri apfutse amaso, afunzwe amapingu ku maguru no ku maboko.

Uyu mugabo wari wagiye muri Uganda agiye gushaka murumuna we yemeje ko ibi yabikorerwaga n’inzego z’Iperereza rya Gisirikare muri  Uganda (CMI).

Muhawenimana yatangarije ibinyamakuru byo mu Rwanda ko inzego z’Ubutasi za Uganda zamushinje kuba intasi y’u Rwanda.

Mu kuvuga uko yari afunzwe, yagize ati “Ntabwo twemerwaga kureba, ntitwamenyaga udukubise kugira ngo turye twazamuraga ikigofero tukageza hejuru y’umunwa, njye nakubiswe inkoni ariko hari abakubitishijwe amashanyarazi, muri make hari Abanyarwanda benshi muri gereza za Uganda kandi barakubitwa umunsi ku munsi.”

Muhawenimana avuga ko hari Abanyarwanda benshi bafungiye muri gereza zo muri Uganda. Kuri iyi ngingo,Ikinyamakuru Virunga Post gitangaza ko muri Gereza ya Kiburara yo muri Karere ka Mbarara ifungiyemo abasaga 300. Bivugwa ko bakoreshwa imirimo ivunanye kandi ko bakorerwa iyicarubozo.