“Umuntu ukwifurije gufungwa aba akawanga” Shaddy boo yarakariye abavuze ko yafunzwe anakomoza kucyabibateye

Shaddy Boo, umunyabirori w’Umunyarwandakazi wabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, yamaganye yivuye inyuma amakuru y’uko afunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge yari akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yagejeje ku bamukurikira kuri Instagram imbonankubone, ubwo yari ari mu gikoni iwe ari guteka ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri ku ya 14 Gicurasi 2019, yavuze ko yatangajwe kumva ibihuha bihamya ko ari mu gihome.

Ati “Ndi muri Kigali, cyangwa mbahe na address zanjye? Njye navugaga ngo ahari kuvuga ayo makuru babitewe n’uko ntaheruka gushyira amafoto kuri Instagram. Ndi mu rugo iwanjye, ntabwo nzi na gereza ukuntu isa, kandi Imana izanayindinde, umuntu ukwifuriza gufungwa aba akwanga.”

Yahamije ko ari umuntu umwanga wasakaje ibyo bihuha ariko ko atazi icyo yamukoreye cyatuma amuharabika bigeze aho.

Ati “Birakabije, ntabwo nzi ikintu naba naramukoreye ku buryo bigera aho ngaho, gusa niba ari ukubaka izina akeneye simbizi! Igihe yahereye avuga narabyihanganiye ariko kugeza aho avuga ngo ndafunzwe nabonye ko harimo n’urwangano rukomeye.”

Mu bari bamukurikiye, hari abamusabye kuzashaka uwo muntu wamubeshyeye akamwigororaho mu buryo bugaragara, akareka kumuvuga ibinyoma.

Umwe ati “Uzamuhe [urukundo] arekere aho kukuvuga.”

Abandi bo bamusabye kureka abamuca intege kuko ari ikimenyetso cy’uko akunzwe cyane.

Shaddy ni umwe mu byamamare byo mu Rwanda wamaze kwemezwa n’urubuga rwa Instagram nk’icyamamare ndetse ufite abamukurikira kurusha abandi bose mu Rwanda.

Yahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh; asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.

Yanamamaye cyane mu kumenyana n’abahanzi b’ibyamamare, uje wese mu Rwanda aramushakisha by’umwihariko azwiho kuba yaragiranye umubano na Davido ndetse by’umwihariko na Diamond wigeze no kumutumira mu birori by’isabukuru ya Diamond.

Izina Shaddy Boo ryongeye kuba ingingo nyamukuru binyuze kuri Hashtag yitwa #OdeurYaOcean.