Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruUmumotari wakoranaga n’umutubuzi wagurishije imifuka 13 y’ibitaka abeshya ko ari ya Sima...

Umumotari wakoranaga n’umutubuzi wagurishije imifuka 13 y’ibitaka abeshya ko ari ya Sima yahuye n’uruva gusenya ageze aho yari ayijyanye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, ni bwo abaturage bo mu Mudugudu wa Kigugu mu Kagari ka Kigugu mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, Bafashe umutubuzi wagurishije imifuka 14 y’ibitaka ababeshya ko ari iya sima. 

Mukansoro Anastasie ucururiza mu muri karitsiye ya Kigugu, mbere y’uko ahura n’umucuruzi wamutuburiye sima 13, ku giciro cya buri imwe y’amafaranga y’i 6500 Frw by’amafaranga y’u Rwanda, yatangaje ko bwa mbere yamusanze aho acururiza amwaka ibiryo bya 500 Frw hanyuma amubaza niba yazamuzanira sima ku giciro cya make cy’6,500 Frw kuko yubakaga inzu, nawe amwemerera ko yayimuzanira nubwo yaje kumutenguha. 

Yagize ati “Yansanze ku kazi anyaka ibiryo bya 500 Frw hanyuma ansaba niba yazanzanira sima ku giciro cya make (6,500 Frw) hanyuma uyu munsi ayinzaniye aba aribwo namufashe ariko nkabimenya asa nuwarangije izo twari twumvikanye ubwo rero ndebye nsanga yantuburiye aribwo nakutumye izindi akohereza umumotari tugahita tumufata.” 

Nshimiyimana Eric, Umumotari wafatanywe imifuka ibiri ya sima yarimo ibitaka n’abaturage, yatangarije ikinyamakuru btnrwanda.com dukesha iyi nkuru ko mbere y’uko ageza izi sima kubo yari azizaniye, yahuye n’umugabo wari ufite imifuka ibiri yaketse ko ari Sima, yabajijwe niba afite umukoba wo guhambira imizigo kuri moto ngo ahabwe akazi, maze yemera ko awufite ahita abwirwa ko ajyana sima mu giturage kitwa Kaninja ayobowe na nimero y’umukiriya. 

Agira ati “Nabanje guhura n’umugabo wari uri mu gakiriro ka Gisozi, wari ufite imifuka 2 ku muhanda naketse ko ari iya sima, yambajije niba mfite umukoba uhambira imizigo kugirango mpabwe ikiraka cyo kugeza umuzigo ku mukiriya maze mbyemeye bahita bakampa ariko nifashishije nimero y’umukiriya.” 

Akomeza avuga ko bakihagera bahise bamwambura kontaki (urufunguzo rwa moto) ndetse na telefoni gusa kuri we akabifata nk’ubugambanyi yakorewe kuko mu mifuka 13 bamufashe ari uko azanye ibiri ya nyuma. Mukansoro yahise avuga ko yakuyemo isomo rikomeye aho mbere yo kugura ikintu azajya abanza gushishoza. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, SP Twajamahoro Sylivestre, kuri iki kibazo cy’ubu butubuzi, yatangarije Ikinyamakuru btnrwanda.com ko abaturage bakwiye kujya bagira amakenga y’ibicuruzwa bahabwa bagashishoza bakareba neza niba byujuje ubuziranenge ndetse n’aho biturutse hizewe. 

Ikindi kandi ni uko buri wese akwiye kujya yubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi ku buryo bwo gutanga imisoro bwa IBM kuko iyo butubahirijwe bifatwa nko kunyereza imisoro kandi bihanwa n’amategeko. 

BTN dukesha iyi nkuru yarinze ihava uyu mugabo atarashyikirizwa inzego z’ubuyobozi, gusa abaturage bari basenyeranyijwe ko zigiye kumushyikiriza inzego bireba. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights