Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomeUbuzimaUmukobwa yibuye ubuzima kubera kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga ngo amurongore.

Umukobwa yibuye ubuzima kubera kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga ngo amurongore.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 24 Mata 2025, umukobwa w’imyaka 17 wari usanzwe akora akazi ko mu rugo yitabye Imana mu buryo butunguranye, bikekwa ko yiyahuye.  

Ibi byabereye mu gace ka Nyabagere, zone ya Gihosha, muri komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi. 

Nk’uko bivugwa n’abo babanaga mu rugo, bari baryamye nk’ibisanzwe kugeza ubwo umukobwa bari basangiye icyumba yatangiye gutabaza, amuhamagara.  

Ubwo yari amubuze, abandi bo mu rugo batangiye kumushakisha, baza kumusanga mu bwiherero aho yari yimanitse akoresheje igitenge yanyujije mu idirishya. 

Abamukoresha batangaje ko nta makimbirane bari bafitanye nawe, ndetse ko bari babanye neza. 

Gusa ntibashoboye gusobanura impamvu yaba yamuteye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. 

Amakuru yaturutse mu baturanyi avuga ko uyu mukobwa yari aherutse gutandukana n’umusore bakundanaga, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto (moto-taxi).  

Biravugwa ko mbere yo gutandukana yamuhaye amafaranga mgo amurongore, ibintu byamubabaje cyane. 

Inzego z’umutekano hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahise bagera aho byabereye. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bikuru kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe