Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUrukundoUmukobwa yakoze ubukwe bw’igitangaza n’ifoto y’umukunzi we nyuma yuko amuhaye ubutumwa bwatumye...

Umukobwa yakoze ubukwe bw’igitangaza n’ifoto y’umukunzi we nyuma yuko amuhaye ubutumwa bwatumye benshi bacika Ururondogoro

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara inkuru y’umukobwa witwa Vivian Chizoba, usanzwe ari umunyamuryango w’itsinda ryitwa “Igbo Rant” rikorera ku rubuga rwa Facebook, yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe, ariko yarafashwe asezerana n’ifoto y’umukunzi we, nyuma y’uko amubwiye ko ataraza mu bukwe bwe kubera ukuntu ahuze cyane. 

Amakuru avuga ko ubundi aba bakundaniye ku rubuga rwa Facebook, ndetse nyuma y’igihe kirekire bavugana bahita bafata umwanzuro ko bagiye gukora ubukwe.  

Uyu mukobwa akimara kwakira iyi nkuru ivuye ku mukunzi we, yaratunguwe cyane yibaza impamvu yatuma umusore bamaze iminsi bategura ubukwe yahunga ku munsi nyizina, ariko we akomeza imyiteguro nk’ibisanzwe. 

Umukobwa ntiyigeze acika intege habe na gato, dore ko ubwo yakiraga amakuru avuye ku mukunzi we amubwira ko ahuze cyane ku buryo ataza mu bukwe bwe, umukobwa yahise yegura ifoto ye iratunganywa nka zimwe zimanikwa mu mazu, aba ariyo ajyana nk’umugabo we, maze bakorana ubukwe abenshi bakomeje kwita ubw’igitangaza. 

Iyi nkuru itangaje igaragaza ubushake bukomeye uyu mugeni yari afite bwo gukora ubukwe, ndetse akagira no kwizera gukomeye ku musore yihebeye nubwo yamutengushye ku munsi w’ubukwe gusa yizera ko, urukundo rwabo rukomeje nk’ibisanzwe.  

Kuri ubu abantu bakomeje kigaruka kuri iyi nkuru bibaza koko niba uyu musore wabuze umwanya wo kwitabira ubukwe bwe azafata umwanzuro wo kubana n’uyu mukobwa. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights