Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIyobokamanaUmukobwa w’umu Islam yakubiswe inkoni 100 azira kuba yagiye gusengera mu barokore.

Umukobwa w’umu Islam yakubiswe inkoni 100 azira kuba yagiye gusengera mu barokore.

Umukobwa witwa Nakirya Shakira  w’imyaka 19, ukomoka kandi akaba atuye mu gihugu cya Uganda, yakubiswe inkoni zirenga ijana azira kuba yasengeye mu barokore kandi asanzwe abarizwa mu idini ya Islam. 

Uyu mukobwa ufite nyina uba muri Arabia Saudite, yagiye gusengera mu barokore ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma amakuru aza kugera kuri Nyina. 

Ubwo Nyina yamenyaga aya makuru yasabye basaza be( ba Nyirarume b’umwana) ko bafata Nakirya Shakira  bakamukubita bihagije, bakamuha isomo ku buryo atazongera kugira igitekerezo cyo guta idini y’umuryango. 

Aba bagabo bafashe Nakirya Shakira  bamujyana mu rugo rwa Hajji Kosi, bamurambika hasi, umwe afata amaguru undi amaboko, ubundi bakajya bamukubita ntampuhwe ,ndetse bamusimburanaho. 

Ubwo abantu benshi babonaga iyi videwo batangiye gutabariza uyu mwana w’umukobwa, ndetse byaje no kuvamo gutabwa muri yombi kw’abagabo 7 bagize uruhare mu ihohoterwa ry’uyu mukobwa, nkuko police ya Uganda yabitangaje. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights