Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeOther NewsUmukobwa w’imyaka 21 muri Uganda yishwe n’umupolisi ubwo yageragezaga kwinjira iwe

Umukobwa w’imyaka 21 muri Uganda yishwe n’umupolisi ubwo yageragezaga kwinjira iwe

Umukobwa w’imyaka 21 muri Uganda yishwe n’umupolisi ubwo yageragezaga kwinjira iwe, yahitiranyije no mu rugo rw’umukunzi we. Uyu mukobwa witwaga Natasha Nagayi yari umunyeshuri muri Uganda Christian University (UCU).

Yarashwe mu masaha y’ijoro mu karere ka Mukono aho umupolisi yamwitiranyije n’umugizi wa nabi cyangwa umujura washakaga kwinjira iwe.

Uyu mukobwa yari agiye kwinjira mu nzu ya Assistant Superintendent of Police [ASP] Dismas Tebangole.

Nagayi yarashwe nyuma yo gusohokana n’umukunzi we, yakumva ananiwe akamwaka imfunguzo.

Undi yazimuhaye akomeza kuryoshya aho yari yasohokeye, umukobwa nibwo yagiye yitiranya icyumba umukunzi we abamo n’icy’umuturanyi ni nako kuraswa bamukekaho kuba ari umuntu uje kugira ibyo yangiza muri urwo rugo.

Umupolisi warashe uyu mukobwa arafunzwe mu gihe umurambo wajyanywe kwa muganga.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights