Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomeUbutaberaUmukobwa w’imyaka 20 wambuye ubuzima umwana we w’imyaka ibiri amutaye mu musarani...

Umukobwa w’imyaka 20 wambuye ubuzima umwana we w’imyaka ibiri amutaye mu musarani ari mu mazi abira.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye burimo bukurikirana umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka ibiri, aho bivugwa ko yamujugunye mu musarani. 

Ibi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, ahagana saa cyenda z’amanywa, mu kagari ka Cyarwa, umurenge wa Tumba, mu karere ka Huye.  

Icyo gihe uyu mukobwa yari arimo gukora isuku mu gipangu, maze ajyana umwana we mu bwiherero, aho yamushyize mu musarani. 

Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, mu gihe yabazwaga, uwo mukobwa yemeye ko ari we wakoze icyo cyaha.  

Yasobanuye ko yafashe umwana we amufata amaboko n’amaguru amushyira mu musarani, ariko igice cyo hejuru kikanga kugwa. Ngo yahise amufata ku mutwe aramutsindagira kugeza umwana aguyemo. 

Uwo mukobwa yavuze ko yabitewe n’ubuzima bubi yari arimo, kuko atabashaga kubona ibyo guha umwana we, ndetse n’umugabo wamuteye inda atigeze amufasha na gato. Yavuze ko asaba imbabazi ku byabaye. 

Ni icyaha gikomeye cy’ubwicanyi, kandi naramuka ahamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe