Umukobwa watemberaga mu mugi n’amaguru arangariye kuri Telephone ye Umumotari aramugonze Amafoto+Video

Umukobwa tutabashije kumenya neza Amazina ye, gusa ari mukigero cy’Imyaka 21 y’Amavuko; ubwo yariho yerekeza murugo avuye mu mugi , mumuhanda yagendaga aganira ni inshuti ku ikoranabuhanga rya whatsapp. Ibi byatumye rero neza neza ubwenge bwe bwose abwerekeza kuri phone yibagirwa ko ari mumuhanda.

Umu motari nawe yari yibereye mukazi yamuturutse inyuma ahita amugonga, ibintu bibaye muburyo ari nyamukobwa uwo atabyiyumvisha ndetse kandi nu mumotari wasi afatiraho yagiye atumva ukuntu umuntu arangarira kuri telephone bikagera naho agongwa.

Uruvunge rwa baturage batuye umugi wa Kampala mugace kitwa Kawempe bahise bihutira gutabara uwo mwana wumukobwa wakomeretse kukaguru gusa biringaniye, bahita bamwerekeza kwa muganga dore ko byari amahire ivuriro ryari riri hafi aho.

Anganira na ityazo.com Umupolisi ukorera muri uwo muhanda wabereyemo impanuka, yatangaje ko ibi n’ubundi babibujije abaturange kugenda mu mu muhanda bakoresha telephone yagize ati:

Abaturage ba Uganda cyane cyane abatuye Umugi wa kampala ndetse nabari mu nkengero zawo buri gihe tubabuza kenshi kugenda bakoresha telephone mu mu nzira kuko aribyo ahanini bikurura impanuka yongeye ho ko nubwo baba babimenyesheje abaturage bose, urubyiruko rwo ngo ntirukozwa iyi gahunda.

Tubibutseko mu minsi yashize Leta ya Uganda yari yahisemo gushyiraho uburyo bwo kwishyuza imisoro abakoresha imbugankoranyambaga mugihugu cyose aho byari byanzuwe ko buri muntu ukoresha izo mbuga azajya yishyura amashillingi 100 ku munsi. Gusa iki cyemezo Umukuru w’Igihugu Kaguta Museveni yahisemo kugihagarika.

Umunyamakuru wa ityazo.com ubarizwa mu mugi wa Kampala yatunze mikoro mu baturage maze bagira icyo bamutangariza kuri iki kibazo gikunze gukurura impanuka cyane muri uyu mugi.

Umuturage yagize ati: Amazina yanjye ndi Sekikkubo David ntabwo njyewe nkoresha izo mbungankoranyambaga bavuga, akazi kanjye ni ukwicururiza Chapati! gusa nanjye nari narabyumvise kuri Radio ko umukuru w’Igihugu ashaka ko abazikoresha bazajya bishyura; byari byarashimishije cyane kuko Kampala ituwe n’Abaturage benshi cyane kuburyo mu muhanda haba harimo Jamu(Traffic) nyinshi cyane.