Umukobwa wari uri kwitegura ubukwe bubura ukwezi 1 yatewe inda n’umukozi wozaga ubwiherero bw’iwabo, gusa nubwo yasebeje ababyeyi yavuze ikintu yakundiye uwo mukozi uwo bari bagiye gushakana adafite
Umukobwa witwa Elizabeth wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubukwe bwe bwapfuye nyuma yo kuvumburwa ko atwite inda y’umukozi w’iwabo.
Uyu mukobwa yari asigaje ukwezi kumwe gusa kugirango ubukwe bwe n’umukunzi we bube, gusa basanze afite inda y’ukwezi yenda kuzuza amezi abiri.
Ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa babimenyaga bagize ngo inda ni iy’umusore bagiye gukora ubukwe, nibwo umuvandimwe w’uyu mukobwa yahamagaraga umusore, abimubajije yumva umusore aratunguwe, umusore avuga ko ntabyo azi niba Elizabeth atwite.
Umusore bamubwiye ko inda ifite ukwezi kumwe hafi abiri, umusore yababwiye ko aheruka kuryamana na Elizabeth mu mezi 4 ashize.
Ati “gusa muri iyi minsi yazaga kunsura cyane ariko kuko nabaga naniwe cyane simwemerere ko hari icyo dukora”.
Umusore akibimenya yahise abwira Elizabeth ko ubukwe bwabo buhagaze igitaraganya ndetse ntazongere kumutekereza.
Ababyeyi b’uyu mukobwa bishwe n’agahinda cyane bakomeza kujya bamubaza uwamuteye inda, yanze kumuvuga gusa nyuma ubwo bari bamurembeje yaje gucikwa avuga izina ry’umukozi ujya uza iwabo kubatunganyiriza ubwiherero.
Uyu mukobwa mu marira menshi yavuze ko uwo musore ari mwiza kandi azi gutera story akaba ariyo mpamvu amukunda kurusha uwo wundi kuko we ntabyo azi.