Umukino wa Manchester United usize Jurgen Klopp utoza Liverpool agiranye ikibazo n’umwe mubakinnyi bakomeye muri iyi kipe

Ikipe ya Liverpool yo mugihugu cy’ubwongereza yanganyije ubusa k’ubusa na mucyeba wayo w’ibihe byose ariwe Manchester United, m’umukino wa shampiyona yabongereza izwi ku izina rya English Premier League.

Ni umukino wabereye kukibuga cya Manchester United cyizwi ku izina rya old Trafford maze ugasiga ikipe ya Liverpool irusha inota rimwe ryonyine Manchester City bahataniye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp, akaba atishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye kuri uyu mukino wari ufite kinini usobanuye kumateka ya shampiyona y’abongereza, abakinnyi barangajwe imbere na Mohamed Salah ukomoka mugihugu cya Misiri.

Mohamed Salah yasohotse mukibuga asimbuwe ubwo haburaga iminota 11 ngo umusifuzi ahuhwe mu ifirimbi yanyuma, muri uyu mukino waranzwe no kuvunika gutunguranye kw’abakinnyi batanu bose, bane k’uruhande rwa Manchester United ndetse n’umwe k’uruhande rwa Liverpool nk’uko twabibagejejeho munkuru yacu iheruka.

Ni umukino wasize ikipe ya Liverpool imaze kunganya imikino itatu iheruka gukina muri shampiyona y’abongereza, aho ikomeje kotswa igitutu na Manchester City bihataniye igikombe cy’uyu mwaka w’imikino.

Nk’uko yabitangarije itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Jurgen Klopp yagaragaye nk’utishimiye uburyo Mohamed Salah yitwaye kugicamunsi cyo kuri iki cyumweru, aho yatangiye agira ati:”Mo arabizi ko ashobora gukina neza kurusha uko yabikoze uyu munsi, kandi natwe tuzi neza ko afite ubushobozi bwo gukina neza kurusha uko yabikoze uyu munsi.

“Turabizi ko yabishobora. mubyumweru bibiri bishize twakinnye na Bournemouth kandi yitwaye neza cyane.

Abajijwe impamvu Mohamed Salah atabashije gukina nk’uko yari asanzwe abikora, Jurgen Klopp yasubije agira ati:”Muby’ukuri najye ntabwo mbizi, gusa ntabwo ndi aha kugirango ndakare cyane, ahubwo ndi aha kugirango mfashe abakinnyi guconga ruhago yabo neza.

Jurgen Klopp ukomoka mugihugu cy’ubudage yasoje agira ati:“Ntabwo nakicara aha ngo mvuge ngo kubera ko nanganyirije kukibuga cya Manchester United byatewe n’abasore bajye. Nabo bifuza gutanga ibyo bafite byose kukigero cya 100%, gusa rimwe na rimwe ntabwo bibashobokera.

Nyuma y’uyu mukino ikipe ya Liverpool irakurikizaho ikipe ya atford kuri uyu wa gatatu, aho iyi kipe icyeneye gutahukana amanota atatu yose kugirango ikomeze kuza imbere ya Manchester City, m’umukino ushobora kutagaragaramo rutahizamu ukomoka mugihugu cya Brazil witwa Roberto Firmino, umukinnyi wavunikiye I Old Trafford kukibuga cya Manchester United.