Umukinnyi Israel Otobo wakiniraga ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi iherutse gusezererwa muri BAL kubera kwanga kwambara umwambaro wa ‘Visit Rwanda’, wamaze gusezera iyi kipe.
Hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi ategerejwe i Kigali mu Rwanda gusinyira APR BBC.
Mu minsi ishize, Ikipe ya Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat yo muri Maroc, nyuma yo kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro muri BAL 2024.
Binyuze mu itangazo, Ubuyobozi bwa BAL bwatangaje ko iyi kipe yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat.
Ati “Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n’imyambaro.”
Mu mukino ufungura iyi mikino wari wabaye ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, Dynamo BBC yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73.
Iyi kipe y’i Burundi yakinnye yahishe ijambo Visit Rwanda riba imbere ku myambaro y’amakipe yose kuko ari umuterankunga mukuru w’iri rushanwa.
Imyitwarire y’iyi kipe y’i Burundi ishingiye ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, byanatumye u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka.
U Burundi bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rubihakana rukagaragaza ko ari urwitwazo ku bibazo u Burundi bufite.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yagize ati “Birababaje kuba urubyiruko rufite impano rwaramaze amezi rwitoza ngo rwitegure irishunwa nk’iri nyafurika ariko bakabura amahirwe yo gutsinda ku munota wa nyuma kubera imiyoborere mibi mu gihugu cyabo. Ni irindi somo ry’uko siporo idakwiriye kuvangwa na Politiki.”
Guterwa mpaga kwa Dynamo BBC bivuze ko uyu mukino utakibaye bityo hateganyijwe uri buhuze Cape Town Tigers na Petro de Luanda saa Moya zo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe.
Abantu batandukanye bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi, bagaragaje ko bibabaje kuba ikipe yaterwa mpaga bishingiye ku nama mbi bahawe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, bwo gushaka kuvanga politiki na siporo.