Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmukinnyi wa Filime Nyarwanda witwa Tukowote w’imyaka 52 yemeje ko agiye gushinga...

Umukinnyi wa Filime Nyarwanda witwa Tukowote w’imyaka 52 yemeje ko agiye gushinga urugo anahishura icyabimuteye

Ilunga Longin, wamamaye nka Tukowote muri sinema nyarwanda, yatangaje ko agiye gukora ubukwe bitarenze intangiriro z’umwaka utaha.  

Ibi bije nyuma y’igihe kinini yari amaze ari ingaragu, ndetse akaba yari ku gitutu cy’abavandimwe be bamushyigikiraga mu gushaka umugore. 

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tukowote yemeje ko afite gahunda ihamye yo kurushinga.  

Yagize ati: “Njye mfite ukuntu ntegura ibintu byanjye n’igihe cy’ubukwe bwanjye kirapanze. Uyu mwaka urarangira mutangiye kubona ibimenyetso by’ubukwe bwanjye nubwo nta gitutu mfite.”  

Ibi bivuze ko vuba aha abafana be n’inshuti ze bazatangira kubona imyiteguro y’ubukwe bwe. 

Tukowote si ubwa mbere yatekerezaga gukora ubukwe, kuko mu 2021 yari afite uwo bagombaga kurushinga, ariko bikarangira batandukanye.  

Yavuze ko byatewe n’uko uwo bari kumarana ubuzima yari atuye mu Birwa bya Seychelles, naho we akabona atahimukira nta kazi ahafite, kandi uwo mukunzi we atari kuza kuba i Kigali. Ibi byatumye bahitamo guhagarika umushinga wabo w’ubukwe. 

Yagize ati: “Byapfuye kuko hari ibintu nagombaga kujya gukorera muri Seychelles birangira byanze. Ntabwo nari kwimukirayo nta kintu nzakorayo kandi ntabwo yari kuza i Kigali. Byaranze rero ndabireka mpitamo gushaka undi.”  

Nyuma y’iyo mpamvu, Tukowote yahisemo gushaka undi mukunzi, ndetse ubu bitegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka utaha. 

Tukowote yavuze ko mu muryango we bamushyiragaho igitutu ngo arongore, ndetse bamwe mu bavandimwe be bagategura ibitovu byo kumukubita kugira ngo atinyuke gushaka umugore.  

Yavuze ati: “Hari nubwo nagiye gusura abavandimwe nsanga bateguye ibitovu ngo bankubite barebe ko natinyuka ngashaka. Mushiki wanjye we ni we ujya anyicaza akambaza ati ese koko uri muzima? Nkamubwira nti erega nzakwemeza ko ndi muzima.” 

Yakomeje atanga urugero rw’igihe mushiki we yigeze kumutumira, amutega umukobwa kugira ngo baganire byimbitse, ariko Tukowote abimenya kare ahita yiruka.  

Icyo gihe, mushiki we yamubwiye ati: “Sinakubwiye ko utari muzima?” 

Tukowote, w’imyaka 52 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe kinini muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza ubu amaze gukina izigera ku 161.  

Ni umwe mu bantu bazwi cyane muri sinema nyarwanda, ndetse abafana be banyotewe kumubona yinjira mu buzima bushya bw’urushako. 

Nubwo umuryango we wamushyiragaho igitutu, Tukowote yirinze gukora ubukwe atabanje kugena gahunda ye neza.  

Ubu yemeza ko igihe kigeze, ndetse ko abafana be bazatangira kubona ibimenyetso by’ubukwe bwe bitarenze impera z’uyu mwaka. 

Nubwo atatangaje itariki nyirizina y’ubukwe bwe, yavuze ko buzaba bitarenze intangiriro z’umwaka utaha.  

Ubu abakunzi be bategereje kureba umukobwa uzaba umufasha wa Tukowote, ndetse n’uburyo ubukwe bwe buzagenda.  

Abafana be bamwifuriza ibyiza, bakaba bafite amatsiko yo kubona uyu mukinnyi wa filime uzwi cyane yinjiye mu buzima bw’urushako. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights