Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmukinnyi wa filime Bazongere Rosine yavuye i Kigali n’amaguru agera i Rubavu.

Umukinnyi wa filime Bazongere Rosine yavuye i Kigali n’amaguru agera i Rubavu.

Bazongere Rosine, umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu Rwanda, yarangije urugendo rw’iminsi ine yakoze n’amaguru, aho yavuye i Kigali yerekeza i Rubavu mu ntera y’ibirometero 150. 

Ku mugoroba wo ku wa 23 Werurwe 2025, nibwo yageze mu Mujyi wa Rubavu, asoza urugendo rwe rudasanzwe rwakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga bwo gukora siporo ngororamubiri.  

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bazongere yavuze ko muri uru rugendo yagendaga amanywa, nijoro akarara kugira ngo aruhuke. 

Umunsi wa mbere w’uru rugendo, yaraye kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, akomeza i Musanze aho yaraye ku munsi wa kabiri.  

Nyuma y’aho, ku munsi wa gatatu, yaraye mu Karere ka Nyabihu mbere yo gusoza urugendo rwe mu Karere ka Rubavu ku munsi wa kane. 

Mu gihe cy’urugendo rwe, Bazongere Rosine yakoze ibirometero 93 bya mbere ari kumwe n’umusore witwa Cedric, kuva i Kigali kugera i Musanze.  

Nyuma y’aho, yaje guhura na Josiane bakomezanya urugendo rw’ibirometero 57, ruhera i Musanze rukagera i Rubavu. 

Akubye amasaha yamaze mu nzira, yageze ku masaha 34, iminota 39 n’amasegonda 26.  

Yagaragaje ko yari yihaye intego yo gukora uru rugendo nk’uburyo bwo gushishikariza abantu gukora siporo, kuruhuka no kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri ndetse no ku bwonko. 

Bazongere Rosine ni umwe mu bashinze itsinda ry’abantu bakunda siporo ngororamubiri, yaba iyo kugenda n’amaguru ndetse no guterera imisozi, ryiswe ‘Walking for Health, Body and Mind’.  

Uyu mukobwa akomeza gushishikariza abantu gufata umwanya wo gukora siporo nk’uburyo bwiza bwo kwita ku buzima bwabo no kugabanya umunaniro uva mu buzima bwa buri munsi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights