Umukinnyi Mohamed Salah yavugishije bikomeye Real Madrid, Barcelone na Paris Saint Germain.

Umukinnyi Mohamed Saleh usanzwe akinira ya Liverpool yo mu Bwongereza uwavuga ko yateje intambara itoroshye mu makipe y’ibikomerezwa kandi yubashye ku mugabane w’Uburayi ntiyaba abeshye. Kuri ubu aya makipe yose uko ari atatu akomeye yo k’umugabane w’Uburayi yamaze gutera imboni umukinnyi ukinira ikipe ya Liverpool FC  mu gihugu cy’Ubwongereza aramwiga ndetse aramutona maze si uguhangana yivayo.

Real Madrid na mukeba wayo FC Barcelona ikipe zo muri Espagne ariko  zinubashywe cyane ku ruhando  ukongeraho n’ikipe  Paris Saint Germain(PSG) yo mu gihugu cy’Ubufaransa nayo imaze kugaragaza ko ubundi itakiri ku rwego rw’ikipe zo mu Bufaransa ahubwo yinjiye mu ruhando rw’amakipe y’ibikomerezwa nka Barcelona, Real n’izindi, izi kipe uko ari eshatu zirifuza bikomeye uyu mukinnyi wari umenyerewe muri Premier League Shampiyona y’Ubwongereza ndetse zikaba zisahaka kumutangaho  akayabo ka miliyoni magana abiri z’amayero (£200).

Umukinnyi Mohamed Saeleh ubusanzwe ni umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Egypt akaba yarabonye izuba ku wa 15 Kamena 1992 ubu akaba abarirwa mu myaka 25 y’amavuko, Saleh akaba areshya na na metero 1.75, kuri ubu uretse kuba ari umukinnyi w’ikipe ya Liverpool  yanaboneyemo igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi muri shampiyona y’ubwongereza, Mohamed Salah ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu cye cya Egypt.

Biturutse ku buhanga bwe ubundi budashidikanywaho, dore ko yigaragaje cyane haba muri shampiyona y’Abongereza izwi nka English Premier League ndetse no k’umugabane w’Iburayi muri rusange, utareste no mu ikipe y’igihugu cye Mohamed Salah yavugishije cyane aya makipe atatu akomeye yo k’umugabane w’Uburayi ari yo Real Madrid, FC Barcelona ndetse na Paris Saint Germain, gusa hakaba hakomeje kwibazwa ko bitakunda ko abakwira bose ni nde uza kumweguna?

Turebye ku mateka ye twihuse kuva yagera mu ikipe ya Liverpool, Mohamed Salah amaze gutsinda ibitego 36 mu mikino 43 byose, mu marushanwa yose amaze gukinira iyi kipe ndetse n’ikipe y’igihugu cye cya Egypt muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-18. Uyu mukinnyi  rero akaba ashobora kugera ikirenge mu cya mugenzi we Philippe Coutinho uherutse gusohoka mu ikipe ya Liverpool bigoranye aho yerekereje mu ikipe ya FC Barcelona ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama akaba yaratwaye akayabo ka miliyoni ijana na mirongo ine n’eshanu z’Amayero(£145m).

Nubwo urugamba rukiri rurerure Mohamed Salah ashobora gusohoka mu ikipe ya Liverpool aciye agahigo kari gasanzwe gafitwe na Neymar Jr ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago, agahigo yashyizeho ubwo yerekezaga mu ikipe ya Paris Saint Germain avuye mu ikipe ya FC Barcelona aguzwe £198m. Gusa uyu mukinnyi akaba ahabwa amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelone yahiriwe n’abakinnyi beza ba Liverpool dore ko Souarez ariho yagiye mu minsi ishize Coutinho akahamusanga n’uyu bikaba bitatungurana ko yisangira abavandimwe bamenyeranye bagakomeza gukinana.

Tubibutse ko Mohamed Saleh wavugishije amakipe akaba yenda no guca agahigo ku’umukinnyi uguzwe amafaranga menshi muri iyi myaka, yavuye mu ikipe ya AS Roma yo mu Bufaransa mu mpenshyi y’umwaka ushize  aguzwe Amayero miliyoni mirongo itatu n’enye n’ibihumbi magana atatu gusa aho yari yerekeje mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)