Bamwe mu Banye-Congo harimo na bamwe mu bayobozi bakomeye, bakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urwa X, rwahoze rwitwa Twitter bakomeje kugaragaza inyota yo kubona Kivu zombi zarabaye ubwami butajegajega.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Muri iyi nkuru twakusanyije bimwe mu bitekerezo by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho benshi bagiye bahamagarira bagenzi babo kuyoboka M23 ikomeje kurwana n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC.
Uwitwa Colonel Alimasi, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa X, maze asaba abanye-Congo bo muri Kivu guhaguruka bakivana mu kaga no guharanira impinduka mu ntara zabo.
Yagize ati: “Mwa ba kivutiens mwe, mu menye neza ko abantu b’ikinshasa ataribo bazabavana mu kaga, nta n’ubwo bababajwe n’akaga murimo, ahanini muri iyi ntambara bakoresha kurasa ibisasu gusa, bateganya ko muzacungurwa n’ibihugu by’ibihangange. Ese mugirango barashaka ku bubaka? Oya. Barabasenya. Nimuhaguruke mu bohoze akarere kanyu, mufatanye n’ingabo za Repubulika M23/AFC.”
Chalwe Adam, uheruka kwiyunga na AFC, nawe, yahamagariye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bose kuyoboka demokarasi ibereye buri wese.
Yavuze ko nta kindi kizabohora abanyekongo uretse kuba bazarwana intambara bakarwanira ukuri bifatanije na M23/AFC.
Ati: “Muze tubohoze igihugu cyacu, twubake demokarasi ibereye, irimo amahoro n’umutekano. Kugira ngo mubigereho umuti urambye nuko muyoboka M23/AFC.”
Abandi bagaragaje ko Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bizaba ubwami butajegajega mu minsi iri imbere.
Hari uwagize ati: “Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bizaba ubwami, butajegajega mu minsi iri imbere ku basore bo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC.”
“Kinshasa yo, yamaze kwinjira muri gahunda yo guhamagarira abasore n’inkumi kurwanya abavandimwe babo bo muri M23, ariko ibyo bikomeza kuzana impfu, Inkomere n’ibindi bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Yakomeje agaragaza ko gahunda ya kinshasa idategura ahazaza h’urubyiruko rw’igihugu.
Asoza agira ati: “Nimuze muzabona abazabayobora nta kibazo.”