Tuesday, April 22, 2025
Tuesday, April 22, 2025
spot_img
HomePolitikeUmuhuza mushya w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwa Perezida...

Umuhuza mushya w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwa Perezida Kagame

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rwa dipolomasi rukomeye, aho ategerejwe kugirana ibiganiro byimbitse na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.  

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), cyo gushyira Perezida Gnassingbé mu nshingano z’ubuhuza mu makimbirane ya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

Ni urugendo rugiye kuba mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na RDC, cyane cyane kubera ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho M23 ikomeje guhangana n’ingabo za leta n’imitwe yitwara gisirikare itandukanye, mu gihe Congo ishinja u Rwanda gufasha Intare za Sarambwe, ibintu u Rwanda rukomeza guhakana. 

Perezida Faure Gnassingbé, umaze imyaka irenga 18 ayobora Togo, azanye ubunararibonye mu bijyanye na dipolomasi n’ubuhuza mu bibazo bikomeye.  

Yasimbuye Perezida João Lourenço wa Angola ku mwanya w’ubuhuza, nyuma y’uko uwo muyobozi atabashije kugaragaza impinduka zifatika ku bibazo byari hagati y’u Rwanda na Congo, n’ubwo yagerageje kenshi gushyiraho ibiganiro bihuriweho. 

Itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Togo rivuga ko uru ruzinduko “rugamije gushinga imfatiro zikomeye z’ibiganiro byubaka, no gushaka ubwiyunge burambye”, ku buryo hadakomeza gutangwa ibisubizo by’akanya gato ku kibazo kimaze imyaka myinshi gishegesha akarere k’ibiyaga bigari. 

By’umwihariko, Togo irifuza ko uruhare rwa Perezida Gnassingbé rutazaba cy’abahuza gusa, ahubwo ruzaba urushingiye ku gukorana n’inzego zose bireba, haba ku ruhande rw’u Rwanda, urwa RDC ndetse n’ibindi bihugu byibasiwe cyangwa bifite inyungu muri iki kibazo. 

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Togo, Perezida Gnassingbé aragirana ibiganiro byo mu muhezo na Perezida Kagame, biribanda ku “mpamvu, ingaruka ndetse n’uruhare rw’abantu batandukanye bo mu karere mu makimbirane yitwaje intwaro yo mu Burasirazuba bwa Congo.” 

Ibi biganiro bizasuzuma imizi y’ikibazo, birinde guhera ku bimenyetso by’inyuma gusa. Hari impungenge ku ruhare rw’impande zitandukanye, zirimo abategetsi bo mu karere ndetse n’amahanga afite inyungu mu mutungo kamere w’akarere. 

Uru ruzinduko ruje nyuma y’uko Perezida Gnassingbé avuye i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi.  

Guhuza uru ruzinduko n’urwo yagiriye muri Congo bigaragaza ko Togo ishaka kugenda igereranya ibitekerezo by’impande zombi, itegura urubuga ruzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi, bikaba byatanga icyizere gishya ku mahoro ashingiye ku kuri n’ubwumvikane. 

Nubwo bimeze bityo, hari abasesenguzi bavuga ko akazi ka Perezida wa Togo kazagorana bitewe n’uko ikibazo gishingiye ku kutizerana gukomeye, ibikorwa bya gisirikare bikomeje, ndetse no ku mbaraga z’amahanga zisa n’izikeneye gukomeza ibyo bibazo kuko bibahesha inyungu. 

Ku ruhande rw’u Rwanda, guha ikaze Perezida Gnassingbé bigaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi, ariko binagaragaza ko Kigali idashaka ibiganiro bishingiye ku gushinjanya, ahubwo yifuza ibiganiro bishingiye ku mpamvu nyakuri y’ikibazo, zirimo ibibazo by’impunzi, imitwe y’iterabwoba nka FDLR, n’uruhare rw’ibihugu bikomeye. 

Ku ruhande rwa RDC, biracyari urujijo niba koko Perezida Tshisekedi azemera inzira y’ibiganiro bishingiye ku bwuzuzanye, cyangwa niba azakomeza inzira yo gushaka ibisubizo by’imbaraga gusa, cyane ko igihugu cye kiri mu bibazo ndetse na politiki y’imbere mu gihugu nayo iri mu mavugurura. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe