Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmuhanzikazi uri mu bakunzwe yatangaje uburyo budasanzwe akoresha mu kwita ku ijwi...

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe yatangaje uburyo budasanzwe akoresha mu kwita ku ijwi rye: “niba ushaka ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!”

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jessica Simpson, yongeye gutangaza benshi nyuma yo gushyira hanze EP ye nshya, ubwo yatangarizaga ku mbuga nkoranyambaga uburyo budasanzwe akoresha mu kwita ku ijwi rye.  

Mu butumwa bwe, Simpson yavuze ko amaze iminsi akoresha amasohoro y’inzoka nk’igice cy’uburyo bwe bwo kwita ku ijwi rye, ibintu byatangaje benshi ndetse bikavugisha abatari bake. 

Simpson yatangaje ko atari asanzwe azi iby’iyi tekinike yo kunywa amasohoro y’inzoka, ahubwo yabwirwaga n’inshuti ye imugira inama.  

Ati: “Ntabwo nari nsanzwe mbizii, ariko inshuti yanjye yambwiye ko byamfasha kugira ijwi risukuye kandi rirambye. Ndagira nti, kuki ntagerageza?” 

Uyu muhanzikazi akimara kugerageza, ngo yatunguwe n’uburyo amasohoro y’inzoka yahinduye ijwi rye, akaba avuga ko ubu yabigize umuco.  

Mu butumwa bwe bwuje urwenya, Simpson yagize ati: “Niba ushaka ijwi ryiza, ugomba kunywa amasohoro y’inzoka!” 

Ibi byabaye nyuma y’uko Jessica Simpson ashyize hanze EP ye ya mbere mu myaka 15, yise Nashville Canyon, Part 1. Iyi album nshya igaragaramo umwimerere wa country, umuziki uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Nk’umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2000, Simpson yari amaze igihe kinini atagaragara mu muziki nk’uko byahoze.  

Kuba yahisemo kugaruka afite ingamba nshya, harimo n’iyi tekinike idasanzwe yo kwita ku ijwi rye, byateye benshi amatsiko. 

Si Jessica Simpson gusa wavuze ku bijyanye no gukoresha amasohoro y’inyamaswa mu rwego rwo kwita ku buzima.  

Kim Kardashian na Jennifer Aniston nabo bagiye batangaza ku mbuga nkoranyambaga ko bakoresha amasohoro y’inyamaswa mu kwita ku ruhu rwabo. 

Ibi byatumye bamwe bibaza niba ibi ari uburyo bw’ukuri bwo kwita ku buzima, cyangwa niba ari igikorwa cyo gukurura abafana no gutuma inkuru zabo zitwika ku mbuga nkoranyambaga. 

Abahanga mu by’ubuzima baracyasuzuma niba kunywa amasohoro y’inzoka koko byagira ingaruka nziza ku ijwi nk’uko Simpson abivuga.  

Abaganga bavuze ko amasohoro y’inyamaswa ashobora kuba afite intungamubiri runaka, ariko na none baravuga ko bishobora kugira ingaruka mbi, bitewe n’ubwoko bw’inzoka ndetse n’uburyo amasohoro yayo yakusanyijwe. 

Umwe mu baganga batifuje gutangazwa amazina yagize ati: “Nta bushakashatsi bwimbitse buragaragaza ko amasohoro y’inzoka afite akamaro ku ijwi. Gusa, hari abantu benshi bemera imiti ya gakondo kandi akenshi bagerageza ibintu bishya.” 

Nubwo bamwe bashobora kubifata nk’inkuru isekeje cyangwa igamije kwamamaza album nshya ya Simpson, abandi bo bashobora gukurikiza iyi nzira nk’uko byagenze kuri Kim Kardashian na Jennifer Aniston bakoresheje amasohoro y’inyamaswa mu kwita ku ruhu rwabo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights