Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmuhanzikazi Marina yashyize hanze amafoto yatumye abenshi bacika ururondogoro kubera imiterere ye...

Umuhanzikazi Marina yashyize hanze amafoto yatumye abenshi bacika ururondogoro kubera imiterere ye bavuga ko yagiye kwibagisha amabuno. Amafoto

Umuhanzikazi Marina ukomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo gushyira amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagaragaye yambaye ikanzu itukura imwegereye, igaragaza imiterere y’umubiri we.  

Aya mafoto yahise atuma benshi bacika ururondogoro, bamwe batangira gukeka ko yaba yaribagishije amabuno kugira ngo ayongere. 

Umwe mu bayabonye yagize bati: “Nigeria bararema pe, ndebera amabuno y’inkorano!”  

Abandi nabo bagaragaje gushidikanya ku miterere ye, aho umwe yagize ati: “Ese byabindi murabikora ntimubabare aho bababaze?” 

Ibi byatumye hagaruka inkuru yari yaramaze igihe ivugwa, aho Marina yari yararembeye mu bitaro byo muri Nigeria.  

Icyo gihe hari amakuru yavugaga ko uburwayi bwe bwatewe n’ingaruka zo kwibagisha amabuno, gusa we yahakanye ayo makuru avuga ko yari arwaye malaria.  

Nubwo ahakana ibyo kwibagisha, amafoto ye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bikomeza gutuma benshi bibaza niba koko nta kintu yaba yarahinduye ku miterere ye. 

Inkuru ya Marina yongeye kuzamura impaka ndende ku bijyanye no kwibagisha umubiri. Mu myaka yashize, kwibagisha byari bigoye muri Afurika, ariko kuri ubu byatangiye kuba ibisanzwe cyane cyane mu byamamare.  

Bamwe babibona nk’uburyo bwo kongera ubwiza no kwiyizera, mu gihe abandi babifata nk’ingaruka mbi z’imico y’amahanga yinjira muri sosiyete nyafurika. 

Hari abavuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka ku mubiri we, ariko hakibazwa ku ngaruka z’igihe kirekire zo kwibagisha.  

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ibi bishobora gutera ibibazo bikomeye, birimo kwandura, kurwara kanseri y’uruhu, ndetse rimwe na rimwe bikaviramo urupfu mu gihe byakozwe nabi. 

Ku rundi ruhande, hari abashimangira ko ibyamamare bikwiye kurangwa n’ukuri, ntibibe byahisha ibyo bikora ku mubiri wabo. Kuba Marina ahakana ko atigeze yibagisha, mu gihe hari ababona impinduka ku mubiri we, ni kimwe mu bikomeje gutuma abantu bagira ibyo bibaza. 

Iki kibazo cyateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko bari bashimye imiterere ya Marina, abandi bakavuga ko hari ikintu yahinduye.  

Mu gihe isi yacu ikomeje gutera imbere, abantu benshi bakomeje kujya mu buryo bwo kwihindura hakoreshejwe ikoranabuhanga, yaba ari ku mubiri cyangwa mu bundi buryo. 

Nubwo Marina we avuga ko amafoto ye ntaho ahuriye no kwibagisha, abantu ntibararangiza gutanga ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru. Icy’ingenzi ni uko buri wese akwiye kwiga ku buzima bwe, agakora ibifitiye umumaro umubiri we mu buryo bwiza kandi butagira ingaruka mbi. 

Ku rundi ruhande, Marina yamaze gufata icyemezo cyo gusibisha kuri Youtube indirimbo ‘Urw’agahararo’ yari yakoranye na Yampano ndetse yari yasohotse kuri EP ‘Black Love’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora mu minsi ishize. 

Ibi byabaye ku wa 24 Werurwe 2025 ubwo Marina yari amaze kubona indirimbo ‘Urw’agahararo’ yakoranye na Yampano ku mbuga zicurangirwaho umuziki nyamara bari barumvikanye ko izasohoka iherekejwe n’amashusho yayo.  

Marina wananiwe kwihanganira ko iyi ndirimbo yasohotse atabizi kandi igasohoka mu buryo bw’amajwi gusa, yasabye Youtube ko yayikuraho kugira ngo babanze baganire ku isohoka ryayo. 

Uyu muhanzikazi utifuje kugira byinshi avuga kuri iki kibazo, yavuze ko agiye kuganira na Yampano bakareba uko iyi ndirimbo yasohoka mu buryo bumvikanyeho. 

Ku rundi ruhande ariko, Yampano udahakana ko yasohoye iyi ndirimbo atabwiye Marina, cyane ko yateganyaga ko bazayikorera amashusho muri Mata 2025, we yari yahamije ko yumva atazongera kuyikoraho kuko hari ibyo atabashije kumvikana na Marina kuva mu ikorwa ryayo, agahamya ko agiye gushaka uko yayisumbuza kuri EP. 

Ati: “Ntabwo numva ko nzongera kuyikoraho, hoya rwose. Ngiye gushaka indi ndirimbo nayisimbuza, buriya iyo ibintu bidakunze urabireka.” 

Nyuma yo kubona ko Marina yarakaye akagira n’ibyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa, Yampano yahisemo guca bugufi amusaba imbabazi. 

Ati: “Marina ni umuhanzikazi mwiza, nkunda kandi nubaha niyo mpamvu twanakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi. Ibaze twanganye, ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w’Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk’abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki kandi myiza.” 

Ibi Yampano arabivuga mu gihe indirimbo ‘Urw’agahararo’ yakoranye na Marina yamaze gusibwa kuri Youtube, icyakora wenda mu gihe baba babashije kumvikana bakaba bayikora ikajya hanze mu buryo bumvikanyeho. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights