Nyuma y’iminsi itari mike y’ubwumvikane buke hagati ya Yampano na Marina ku ndirimbo ‘Urw’agahararo’, byarangiye uyu muhanzi asabye imbabazi Marina, agaragaza ko atifuzaga ko ikibazo cyabo kigera aho cyageze.
Ibibazo hagati yabo byatangiye ubwo Yampano yasohoraga iyi ndirimbo nta mashusho yayo ayiherekeje, ibintu byakuruye umujinya wa Marina wavuze ko bidahura n’amasezerano bari bagiranye.
Byaje kurangira asabye urubuga rwa YouTube gusiba iyi ndirimbo, ibintu byarakaje Yampano, akajya yumvikana mu biganiro bitandukanye anenga icyemezo cya Marina.
Nyuma yo kubona ko ibintu bikomeje gufata indi ntera, Marina yanditse itangazo agaragaza impamvu yahisemo gusaba ko iyi ndirimbo isibwa.
Yavuze ko Yampano atubahirije ibyo bari bumvikanye, bityo agahitamo kuyikuraho mu rwego rwo kurengera umwuga we n’ubunyamwuga bwe.
Ibi byabaye byatumye Yampano atekereza ku byabaye maze asaba imbabazi Marina mu magambo agaragaza ko atifuzaga gutana na mugenzi we.
Yagize ati: “Marina ni umuhanzikazi mwiza, nkunda kandi nubaha, niyo mpamvu twanakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi. Ibaze twanganye, ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w’Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk’abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki kandi myiza.”
Kugeza ubu, indirimbo ‘Urw’agahararo’ yamaze gusibwa kuri YouTube, ariko hari amahirwe ko aba bahanzi bashobora kongera kumvikana maze igasohoka mu buryo bwuzuye.
Mu gihe Yampano yari ahanganye n’ibi bibazo, YouTube yagaragaje ko ari we muhanzi warebwe cyane mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka (Mutarama-Mata).
Indirimbo ze zarebwe inshuro zirenga miliyoni 6,92, akurikirwa na Bruce Melodie (6,50M), Papi Claver & Dorcas (4,77M), Meddy (4,77M), na Vestine & Dorcas (4,70M).
Indirimbo ‘Shenge’ ya Juno Kizigenza ni yo iza imbere mu zakunzwe cyane kuko yarebwe inshuro miliyoni 2,48, igakurikirwa na ‘Ngo’ ya Yampano yarebwe inshuro miliyoni 2,43.
Ibi bigaragaza ko Yampano akomeje kwigarurira imitima y’abafana, kabone nubwo yahuraga n’ibibazo.
Icyifuzo cy’abakunzi b’aba bahanzi ni uko bagaruka bagakorana indirimbo mu buryo bunogeye bose, kuko bombi bafite impano zikomeye mu muziki nyarwanda.