Umuhanzi Yampano yagarutse ku byerekeye ifungwa rye, aho yavuze ko yafunzwe azira gufata ku ngufu umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, ariko byose byari ibirego by’ibinyoma. Yampano yatangaje ko ubwo yari muri gereza, ubuzima bwamugoye cyane kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kwitahura kubera kwiheba no kubona ubuzima nta cyo bumaze.
Abinyujije ku muyoboro wa YouTube MIE EMPIRE, Yampano yavuze ko ubwo yari afite imyaka 19, yafunzwe kubera ko yakundanye n’umukobwa w’imyaka 17. Icyakora, yavuze ko urukundo rwabo rwari urw’ubusore, ariko nyuma aza gukundana n’umukobwa mukuru wo muri uwo muryango. Ibyo ntibyashimishije umukobwa muto wari usanzwe bakundana.
Yampano yagize ati: «Umunsi umwe ku cyumweru abantu bose bari bagiye gusenga, umukobwa muto yahamagaye ambwira ko hari icyo ashaka kumbwira. Nagiye iwe turaganira iminota 30, maze ngiye gutaha imvura ihita igwa. Mama yampamagaye ansaba kuza kureba, ariko kubera imvura sinabashije kumwitaba ako kanya. Hanyuma incuti ye yitwa Elysee yaje duhererekanya ibiganiro. Muri ako kanya Papa wa wa mukobwa yaraje ambwira ati: ‘Niba ibyo numvise wakoze ari byo, ntubarushe no kuva hano.»
Yakomeje avuga ko nta cyaha yari yakoze, ariko mu gihe yageraga mu rugo, yahasanze abapolisi bamufata bakamujyana. Ibizamini byafashwe mu iperereza, maze ashyirwa muri gereza. Yampano yavuze ko ubuzima bwo muri gereza bwamugoye cyane ku buryo yatekereje kwiyambura ubuzima.
Nyuma y’igihe kinini, ibisubizo byagaragaje ko nta cyaha yakoze kandi ko atigeze afata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17. Ibisubizo kandi byerekanye ko uwo mukobwa yari afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuva akivuka. Nyuma y’iperereza ryimbitse n’ibisubizo byagaragaje ukuri, Yampano yagizwe umwere maze arafungurwa.
Yampano yasoje avuga ko ubuzima bwo muri gereza bwamusigiye isomo rikomeye mu buzima, ashimangira ko ukuri kuzatsinda ibinyoma uko byaba bimeze kose.