Mu gihe isi yose ikomeje kwamagana ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abantu bishingiye ku irondaruhu, by’umwihariko ibikozwe n’inzego z’umutekano, umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Manzi Yvan Pitchou uzwi nka Navytune (wahoze yitwa MYP mu itsinda rya KGB), yatangaje ko na we yahuye n’akarengane gakabije gakorwa na Polisi yo muri Amerika.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Navytune yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho agaragaza uko yafashwe n’abapolisi batatu mu gihe yari yicaye hanze arimo kwicurangira guitar, aho avuga ko nta kintu kitemewe n’amategeko yari arimo gukora.
Uyu muhanzi yavuze ko abapolisi bamwegereye bakamufata mu buryo budakurikije amategeko, kandi nta kosa ryatumye bamufata.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati: “Nari nicaye nicurangira gusa. Nta cyaha nari nakoze. Ariko barampagaritse, baransuzuguye, mbona ko bampanze amaso kubera isura n’uruhu rwanjye bitandukanye n’ibisanzwe muri ako gace.”
Manzi w’imyaka 35 amaze imyaka 12 atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize amasomo atandukanye arimo indagagaciro z’imibanire (Psychology), imitekerereze y’abantu mu muryango (Sociology), umuziki, ndetse nyuma akomereza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Avuga ko yafashe icyemezo cyo kwifatira amashusho ubwo yafatanwaga n’abapolisi kugira ngo abone uko agaragaza ukuri ku byamubayeho.
Yagize ati: “Nabwiye umuyobozi wabo uko byose byagenze ariko nta kintu na kimwe bakoze. Byambereye isomo ko ubutabera bushobora kuba ingume iyo utari mu bwoko cyangwa mu cyiciro cy’abantu gifatwa nk’icy’ingenzi kuri wowe.”
Ibyabaye kuri Navytune bije byiyongera ku nkuru nyinshi zikomeje gutangazwa ku buzima bugoye abirabura n’abandi banyamahanga babamo muri Amerika, cyane cyane mu bijyanye no guhura n’inzego z’umutekano.
Navytune yabaye umwe mu bagize itsinda ryamamaye mu Rwanda ryitwa KGB, ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 2000, aho indirimbo Arasharamye yabaye ikimenyetso cyabo. Mu itsinda, yari kumwe n’abandi barimo Skizzy na Henry, witabye Imana mu 2012.
Mu 2015, Navytune yashakanye n’Umunyamerikakazi witwa Shannon Lair, aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuturage uhatuye ku buryo buhoraho.