Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmuhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda ari mu rubyiruko rwasoje amasomo Iwawa

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda ari mu rubyiruko rwasoje amasomo Iwawa

Umuraperi Generous 44 uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda akaba yaramenyekanye mu myaka ishize, ari mu rubyiruko rwari rumaze imyaka ibiri rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. 

Uyu musore ari mu rubyiruko rusaga ibihumbi bine rwasoje amasomo kuri uyu wa 5 Werurwe 2025. 

Aya masomo yatangiwe mu bigo Ngororamuco biherereye ahantu hatandukanye mu Rwanda.  

Uyu muhanzi yari amaze imyaka ibiri agororwa nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge birimo urumogi. 

Nyuma yo gusoza amasomo ye muri iki kigo, Umuraperi Generous 44 yavuze ko ahavanye ibintu bitandukanye birimo ubumenyi ngiro n’ibindi, kandi agiye guhindura uburyo yitwaraga. 

Ati “Mpavanye ibintu byinshi birimo ubumenyi ngiro, ubu njye nize ubudozi[…]nize indangagaciro, nahuye n’abaganga mu by’imitekerereze. Ni byinshi bampaye. Mfite impamba nini.” 

Yakomeje avuga ko Ubuhanzi na bwo agiye kubukomeza ariko anabihuza no guhanga imideli kuko abikunda.” 

Yakomeje agira ati: “Nahisemo kwiga kudoda kuko ibintu by’imyenda ni byo nakoraga cyane ntarajya mu migenzereze mibi yatumye nza inaha.” 

Umuraperi Generous 44 yabajijwe kuri bagenzi be bagiye bajya Iwawa ariko ntibahinduke agaragaza ko ibintu byose bikwiriye kubera abandi isomo. 

Ati “Ibintu biberaho kwiga. Ikitakwishe kiragukiza, ibintu byose biberaho kwigisha. Iyo mbonye nka Fireman bimubaho ntabwo namucira iteka cyangwa ngo mbitindeho cyane ariko bimpa kugira umutima ukomeye wo kuba nakwihanganira ikije cyose simbe nakora ikosa ryo kubyisangamo kuko iyo umuntu abitinzemo atakaza igihe cye kandi iminsi iba iri kwihuta n’imyaka iri kudusiga kandi tuba dukwiriye kugira iterambere tugakorera igihugu tukiyubaka.” 

Muri abo bahanzi bagorowe ariko ntibahinduke barimo na Fireman n’uyu munsi uri i Huye muri ‘Isange Stop Center’, aho ari gukurikiranwa n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe uri kumufasha kongera kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imitekerereze. 

Generous 44 si we muraperi wa mbere wari ujyanywe mu Kigo cya Iwawa, cyane ko mu 2019 bagenzi be Fireman, Young Tone na Neg G The General nabo bari mu rubyiruko rwasoje amasomo muri iki kigo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights