Nyuma y’igihe bivugwa mu matamatama y’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda, byemejwe ko The Ben yinjiye mu ndirimbo ‘Folomiana’, umushinga wari usanzwe ari uwa Kevin Kade na Chriss Eazy.
Ibi byatumye iyi ndirimbo irushaho gutegerezwa n’abafana, dore ko itangiye kugirwamo uruhare n’abahanzi bafite izina rikomeye muri muzika nyarwanda.
Mu mashusho aherutse gusakazwa na The Ben ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda no mu karere, yagaragaye ari kumwe na Chriss Eazy na Kevin Kade muri studio ya Bob Pro.
Muri aya mashusho kandi humvikanye na Element Eleeeh, umwe mu batunganya umuziki bamaze kwigaragaza cyane, atangiye gutunganya iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo, yabanje gutangazwa na Kevin Kade na Chriss Eazy nk’ imwe mu mishinga bari bafitanye igamije gutegura album bahuriyeho.
Abafana bamenyeshejwe uyu mushinga ku mugaragaro, ndetse bagirwa n’icyizere ko bidatinze bazanategurirwa igitaramo kizaba kigamije kumurika iyo album.
Kwinjiramo kwa The Ben byatangajwe mu buryo butunguranye, ariko byakiriwe n’impundu na benshi kuko iyi ndirimbo yari imaze iminsi isakuza mu bitangazamakuru ndetse ikanavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
The Ben, uherutse gushyira hanze album nshya yise The Plenty Love, yakomeje gushimangira ko ari umwe mu bahanzi b’inararibonye bafite ijwi n’imvugo bihamye.
Kwinjira kwe muri ‘Folomiana’ ni nk’ugushimangira ko iyi ndirimbo igiye kuba igikorwa kidasanzwe mu muziki w’u Rwanda.
Si ubwa mbere Kevin Kade na The Ben bahurira mu ndirimbo. Baherutse gukorana mu yitwa Sikosa, nayo yakiriwe neza mu bafana b’umuziki wa R&B na Afrobeat.
Gusa ku ruhande rwa Chriss Eazy, iyi niyo ndirimbo ya mbere agiye gukorana na The Ben, ibintu abahanga mu muziki bavuga ko bishobora kuzana ikintu gishya mu miririmbire n’imvugo y’aba bahanzi.
Ubusanzwe, Kevin Kade azwiho gukora indirimbo zifite amagambo y’ubuzima, urukundo n’imibereho y’urubyiruko, naho Chriss Eazy akamenywa cyane n’umwihariko wo gutanga ubutumwa bunyuze mu mvugo z’urwenya n’ubuzima bwa buri munsi.
Guhuza aba bahanzi n’umunyabigwi nka The Ben ni ikimenyetso cy’uko umuziki nyarwanda uri kwaguka, unarushaho kuba urubuga ruhurirwaho n’abafite inyungu zimwe z’iterambere ryawo.
‘Folomiana’ iri mu ndirimbo zirimo gutegurwa mu buryo bw’amashusho, aho amakuru yizewe avuga ko videwo yayo izasohoka vuba. Ibi bigaragara ko aba bahanzi bifuza kuyishyira hanze ikiri nshyashya kandi mu buryo bubereye izina ryabo.
Nubwo batatangaje amatariki nyir’izina y’igihe indirimbo izajya hanze, gutangira gukora amashusho bivuze byinshi ku rwego iriho n’uburemere abayikoze bayihaye.
Abakunzi b’aba bahanzi batandukanye bakomeje gusaba ko izashyirwa kuri YouTube n’ahandi ku mbuga zicururizwaho umuziki vuba bishoboka.