Umuhanzi The Ben yateye itwatsi umukobwa byavugwaga bitegura kurushinga ahishura iby’umukunzi we nyawe.(Amafoto)

Nta minsi myinshi ishize  Mugisha Benjamin wamekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya  The Ben atangaje ko umwaka wa 2020 ugomba kutazamusiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ari kubarizwa muri ibi bihe, kandi ashimangira ko arikwitegura no gushinga urugo ku buryo nyine uyu mwaka wa 2020 utazamusiga mu bugaragu. Benshi batangiye kwerekeza amaso ku mukobwa wari uherutse kugarukwaho ko yaba ari we bari mu rukundo, aya makuru y’uyu mukobwa  akaba yarasakaye muri Werurwe uyu mwaka.

Mugisha Benjamin (The Ben)

Ku itariki ya 26 Werurwe 2018 ni bwo hasakaye amakuru ko The Ben yaba akundana n’umukobwa witwa Ruth Jennifer na we usanzwe ari umuhanzikazi, benshi bagahamya ko nubwo ubwabo batarashyira ahagaragara iby’urukundo rwabo ariko hari amakuru y’uko bafitanye umubano w’umwihariko. Ibi kandi byavugwaga mu gihe The Ben yari  anamaze kuzuza inzu nziza cyane mu Karere ka Bugesera  mu mujyi wa Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aya makuru akaba yaratijwe umurindi n’ikiganiro The Ben yari yagiranye na Radio Rwanda ubwo yamezaga  ko umwaka wa 2020, ugomba kuzagera atuye mu Rwanda ndetse icyo gihe akazaba ashobora kuba yaranabagaragarije ubukwe n’umukunzi we n’ubwo ibijyanye n’ubukwe n’umukunzi by’ukuri nta byinshi yigeze abitangazaho.

Ruth Jeniffer

Kuri ubu rero mu gihe benshi bari baramaze kwemeza ko umukunzi wa The Ben  ari uwo mukobwa Ruth Jennifer,  ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 14 Mata 2018 ubwo Mugisha Benjamin yongeraga kuganira na Radio Rwanda yateye utwatsi iby’aya makuru y’urukundo rwe na na Ruth Jennifer, dore ko yanatunguranye atangaza ko uretse kuba banakundana batanaziranye ahubwo ngo yatunguwe no kubona ku mbuga nkoranyambaga baravuze ko ari mu rukundo na we, ibintu byatumye na we agira amatsiko yo kumenya amakuru y’uyu mukobwa kuko atari amuzi, gusa ngo yaje kumenya ko ari umukobwa w’ umuririmbyi yewe unaririmba neza cyane.

Asobanura iby’uru rukundo rwabo rwavuzwe cyane yewe rukanandikwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga The Ben yagize ati:

“Nooo,  kuri uriya mukobwa ibyo bavuze biri kure cyane y’ukuri, ntabwo uriya mukobwa nari muzi, nahise namumenya nsanga ni umukobwa uzi kuririmba neza cyane , ntabwo nigeze mvugana n’uyu mukobwa yewe nta nubwo muzi kandi ndibaza neza ko nawe atanzi”.

Ruth Jennifer na we ni umuririmbyi mwiza.

Aha The Ben akaba yashimangiye bidasubirwaho ko atumva ukuntu bavuga ko umuntu bagiye kurushinga nyamara we atamuzi yewe n’uwo uvuga atamuzi, bityo ngo aya makuru ni ibihuha atazi aho byavuye.

Ubwo The Ben yaramaze guhakana amakuru y’urukundo rwe n’uyu mukobwa Ruth Jennifer, yabajijwe ni ba koko yaba afite undi mukunzi maze asubiza muri aya magambo:

” Yes, umukunzi arahari ndamufite, ndetse namaze no kwereka mama amafoto ye, aramuzi. Wenda na mwe muraza kumumenya mu minsi iri imbere”.

 

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)