Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIbyamamareUmuhanzi The Ben yasubije umunyamakuru wamubajije ibyo kuba umugore we Uwicyeza Pamella...

Umuhanzi The Ben yasubije umunyamakuru wamubajije ibyo kuba umugore we Uwicyeza Pamella atwite

Ku munsi wejo hashize umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye ndetse nawe asubiza byinshi. 

Bimwe mu bibazo yabajijwe, yanabajijwe niba we nk’umuntu umuze igihe gito akoze ubukwe, we n’umugore we Pamella baba bitegura kubyara cyangwa hazategerezwa ikindi gihe. 

The Ben mu gusubiza iki kibazo yabanje kujijinganya avuga ko ibyo ari ibintu byihariye by’umuntu ku giti cye (private), ariko agisubiza avuga ko igihe k’Imana kitaragera kandi icyo Imana yapanze kidahinduka. 

Mu yandi makuru, The Ben yahishuye ko yababajwe no kutabasha kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa, umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. 

Ibi The Ben yabibwiye IGIHE nyuma yo kugaragaza ko yishimiye uko igitaramo Chryso Ndasingwa aherutse gukorera muri BK Arena cyagenze. 

Ati “Namenye Chryso Ndasingwa umwaka ushize mubwiwe na mukuru wanjye kuko yakundaga gucuranga indirimbo ye Wahozeho. Ndibuka ko nyumva bwa mbere nayumvise ayicuranga. Icyo gihe nahise mba umufana we.” 

Uyu muhanzi yavuze ko yababajwe n’uko yamenye igitaramo cya Chryso Ndasingwa atinze bityo ntiyabasha kwitabira. 

Ati “Kuva umwaka ushize nahise mba umufana we, ni umuhanzi mwiza. Nababajwe nuko namenye igitaramo cye ntinze birambabaza cyane. Ngira ngo urabizi ko kitari kuncika. Ntekereza ko ubutaha nakora igitaramo kitazigera kincika.” 

The Ben ahamya ko Chryso Ndasingwa ari umuhanzi mwiza by’umwihariko uwo kuramya no guhimbaza Imana. 

Ati”Urabizi ko kuri njyewe ndi umufana w’umuziki mwiza ariko iyo bigeze ku wo kuramya no guhimbaza Imana biba ari akarusho, akomereze aho imbere ni heza kurushaho ntekereza ko n’umwaka utaha naduha umuziki mwiza abafana tuzishima.” 

Chryso Ndasingwa aherutse gukora amateka yo gukora igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024, aho yandikiye amateka yo kumurikira album ye ya mbere yise ‘Wahozeho’ imbere y’ibihumbi byari byahakoraniye. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights