Umuhanzi Senderi afite intimba ikomeye k’umutima kw’umubyeyi we wishwe atemaguwe

Umuhanzi Nzaramba Eric [Senderi International Hit] yandikanye ishavu n’agahinda avuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe, kuri uyu wa 14 Mata 2019 aribwo yamenye amakuru y’impamo y’uko nyina yishwe n’igitero cya nyuma cyamishe urusenda n’aside mu mirambo.

Senderi ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibihangano byifashishwa mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Anafite ibihangano bivuga ku bikorwa bya Leta, Urukundo n’ibindi byubaka umuryango Nyarwanda.

Mu gihe u Rwanda n’inshuti bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA. Senderi yanditse ku rukuta rwa instagram, avuga ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2019 aribwo yamenye amakuru nyayo y’ukuntu nyina yishwe muri Jenoside.

Yavuze ko asanzwe azi neza ko nyina yiciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye ariko ko atari azi uburyo yishwemo. Yashimye uwitwa Ngabire watanze ubuhamya avuga uko Nyina yishwe atemaguwe, Senderi we yari azi ko Nyina yishwe agahita apfa.

Yagize ati “ Mama uyu munsi (tariki 14 Mata 2019) nibwo menye neza amakuru y’uko bakwishe nari nzi neza ko wiciwe muri Kiliziya yacu Nyarubuye.

“Ndagushimira Ngabire kuba waduhaye ubuhamya bitumye menya ukuri neza nyuma y’imyaka 25 . Mama nongeye kugira agahinda narinzi ko bakwishe ugahita upfa ariko natunguwe n’uko wamaze iminsi ine utabaza bagutemye uteguka.”

Yavuze ko mu byo yamenye harimo ko nyina yishwe n’igitero cya nyuma cyamishe urusenda na side mu mirambo. Ati “ Namenye neza ko wishwe n’igitero cya nyuma cyazanye urusenda na side mu mirambo myinshi mwari kumwe. Namenye neza ko wishwe bwanyuma saa yine za mugitondo.”

Yanabwiwe ko bucura bwo mu muryango yari aryamye mu gituza cya Nyina ariko ko yahise apfa. Yanamenye ko imyenda Nyina yari yambaye abagore b’interahamwe bayimukuyemo barayitwara.

Yagize ati “ Namenye neza ko bucura yarakuryamye mu gituza ariko we yahise apfa ako kanya. Namye neza uko bakwishe wambaye. Namenye ko n’imyenda wari wambaye kubukeye abagore b’interahamwe baje kuyigucuza barayitwara .

Senderi yavuze ko hari byinshyi yamenye atarondoro ku mbuga nkoranyambaga byatumye ‘asubira inyuma mu mutima’, avuga ko ‘ntibyoroshye kubyakira’.

src: inyarwanda