Umuhanzi Michael yatunguwe bikomeye n’ibyo yaboneye mu gitaramo cya Riderman

Uburyohe concert, ni igitaramo cyari cyateguwe n’Umuraperi ndetse akaba n’Igisumizi gikuru Riderman mu rwego rwo kumurika umuzingo we yise UBURYOHE, kikaba cyarabaye ku umunsi mukuru wa Noheli kibera muri petit stade i Remera, aho umuhanzi ukizamuka Ishimwe Michael yaherewe amahirwe yo kugaragaza impano ye maze agatungurwa bikomeye n’abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo.

Ishimwe Michael, aherutse gusoza amasomo y’umuziki mu ishuri ry’ubugeni ryo  ku Nyundo aho avuga ko yakuye ubumenyi buzamufasha gukora umuziki ntacyo yikanga ku buryo ubona ko byatangiye kumuhira.

ibi bivuzwe nyuma yaho abantu benshi bari bitabiriye igitaramo cya Riderman bishimiye bikomeye uyu musore ukiri muto ugaragaza ubuhanga abenshi badatinya no kuvuga ko azagera kure hashoboka mu mvugo y’iki gihe ngo ni ukugafata.

Michael yishimiwe bikomeye nawe biramutungura

Nyuma y’igitaramo ityazo.com tukaba twaraganiriye na Ishimwe Michael maze atubwira uko yumva amerewe n’uko yabonye igitaramo.

Yagize ati: “Ndumva meze neza cyane …ibi ni ubwa mbere bimbayeho! mbere na mbere ndashimira Riderman uburyo afasha abahanzi bakizamuka, ibi ni byo bikenewe muri muzika Nyarwanda….kuri njye sinari nzi ko nazaririmbira abantu bangana gutya kandi bakanyishimira ndishimye cyane”.

Michael yakomeje avuga kandi ko yatunguwe bikomeye no kubona aririmba indirimbo ze zitanzwi habe na mba abafana bakamufasha kuziririmba, ibi bikaba byamuhaye icyizere ko ibyo akora abishyizemo imbaraga hari aho yazagera kandi hashimishije.

Yagize ati: “Murabona igitaramo wumvaga ari icya HIP HOP kandi kuri njye nta ndirimbo n’imwe mfite izwi, ubwo rero urumva ko ibyo nabonye ntari mbyiteze n’aka na gato, ubwo rero urumva ko ndamutse nkoze nagera kure hashoboka”.

Abafana baririmbaga indirimbo ze kandi zitazwi
Michael mu UBURYOHE concert
ngayo nguko live music iba ica ibintu!!!!

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma