Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeAndi makuruUmugore witwa Umutesi ushinjwa n’abakozi be kubacuruza mu kabari ari mu mazi...

Umugore witwa Umutesi ushinjwa n’abakozi be kubacuruza mu kabari ari mu mazi abira nyuma y’ibya kinyamaswa yakoreye umukozi we.

Mu murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, umugore witwa Umutesi Béyonce, ufite akabari mu Kagari ka Nkomangwa, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abakozi be ku bakiriya banywera mu kabari ke.  

Uyu mugore yafashwe n’inzego z’ibanze maze ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Murenge wa Gishari. 

Umutesi yafashwe ku wa Kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, nyuma y’uko abari abakozi be bamushinje kubacuruza ku bagabo basuraga akabari ke.  

Bamwe muri bo bavuga ko yabahatiraga kuryamana n’abakiriya kugira ngo akabari ke kagire abakiliya benshi.  

Byongeye, bivugwa ko yafashwe nyuma yo gukubitira umukozi we mu kabari afatanyije n’umwe mu bakiriya be. 

Mutesi Diane, umwe mu bakozi b’ako kabari, yatangaje ko yakubiswe nyuma yo kwanga kuryamana n’umukiriya.  

Yavuze ko nyir’akabari yamuhamagaye amusaba kuza guhura n’umukiriya wari wamwishyuye, maze akabyanga.  

Nyuma yaho, Umutesi yamushinje kwiba telefoni y’uwo mukiriya, bituma akubitwa bikomeye, ndetse agerageza gutabarwa n’abaturage nyuma y’igihe kinini arira asaba ubufasha.  

Yavuze ko yakubiswe n’uwo mukiriya afatanyije na nyir’akabari, ndetse ko yari yambaye ubusa igice kinini cy’umubiri we ubwo yakubitwaga.  

Yongeyeho ko uwo mugabo yashatse kumusambanya ku ngufu ariko akabuzwa n’uko abaturanyi bumvise amahane bakaza gutabara. 

Undi mukobwa w’imyaka 20, wakoraga muri ako kabari, yavuze ko yabonye mugenzi we akubitwa akamukizwa n’abaturage, maze ahitamo guhunga mu gitondo cyo ku wa Mbere.  

Yemeza ko na we yategetswe kuryamana n’abakiriya kandi amafaranga y’iyo mibonano mpuzabitsina yakwa n’umukoresha wabo.  

Yavuze ko rimwe Umutesi yamusabye kujyana n’umukiriya mu cyumba, akanga, ariko nyuma akabwirwa ko naramuka abyanze atazongera guhembwa.  

Kubera gutinya kugirirwa nabi, yemeye kubikora, ariko nyuma y’aho abonye uko mugenzi we yakubiswe, ahitamo guhunga. 

Ibi byemezwa n’abo bahoze bakorana, bavuga ko Umutesi yari afite inzu ifite ibyumba bitatu aho abakiriya b’akabari bajyanwaga n’abakozi be.  

Ibyo byumba byakoreshwaga mu bikorwa by’ubusambanyi, aho abakiriya b’akabari bashoboraga gusaba kuryamana n’umwe mu bakozi b’ako kabari, bikozwe ku gahato cyangwa babanje guhatirwa kubyemera binyuze mu iterabwoba.  

Uretse gutanga abo bakozi be, bivugwa ko yanungukiraga kuri ayo mafaranga, kuko we ari we wemeraga igiciro cy’amafaranga umukiriya agomba gutanga. 

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugana na Umutesi Béyonce ku byo ashinjwa, yanze kugira icyo abivugaho, ahubwo ashidikanya ku nyungu umunyamakuru abifitemo.  

Mu magambo ye, yagize ati: “Mu byubahiro byanyu, wenda ntagusuzuguye ni uko njyewe mwandeka ugashaka abandi baguha amakuru. Njyewe ntabwo ndi mu mwanya wo gutanga amakuru. Kandi n’uwo Mutesi, njyewe ndi umuntu ukora business, ntabwo ufite amata abura injangwe, ufite inyama ntabura imbwa. Ntabwo abaza iwanjye uzabitirira abakozi banjye.” 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yemeje ko Umutesi yafashwe, anasaba ko uwahohotewe yajya gutanga ikirego kuri RIB ikorera mu Murenge wa Gishari.  

Yagize ati: “Wa mugore turamufashe, ubwo mwabwira uwo yakubise akaza agatanga ikirego kuri station Gishari, ejo araba ari yo.” 

Nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2018 ryo gukumira icuruzwa ry’abantu, umuntu uhamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15, ndetse agacibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda.  

Inzego z’umutekano zirimo gukomeza iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu bafatanyaga na Umutesi muri ibyo bikorwa, ndetse hanarebwe uko abakobwa bose bahohotewe bashyirwa mu maboko y’inzego z’ubutabera kugira ngo bahabwe ubufasha bukwiye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights