Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeUmugore wa Joseph Kabila yahishuye ibya mfura mbi yakorewe n’abasirikare badasanzwe ba...

Umugore wa Joseph Kabila yahishuye ibya mfura mbi yakorewe n’abasirikare badasanzwe ba Tshisekedi ubwo basakaga urugo rwe.

Mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwigarurira uduce twinshi two mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje kwibasira umuryango wa Joseph Kabila, uwahoze ari umukuru w’igihugu, bumushinja ubufatanye n’iyo mitwe.  

Ibi bikorwa biri gushyira igitutu gikomeye ku muryango wa Kabila, by’umwihariko kuri Olive Lembe Kabila, umugore wa Kabila, ugaragaza ko barimo gutotezwa n’ubutegetsi buriho. 

Nk’uko byatangajwe n’umujyanama we mu by’itumanaho, Adam Shemisi, kuwa kane tariki 17 Mata 2025, abashinzwe umutekano bari bamenyesheje abashinzwe kurinda Parike ya Kingakati, ahazwi nka Parc de la Vallée de la Nsele, ko hateganyijwe isaka ryihariye.  

Iyi parike, kimwe n’andi masambu n’ibikorwa by’umuryango wa Kabila, ni kimwe mu bimenyetso by’ubukire n’uruhare rw’uyu muryango mu mateka ya politiki ya RDC. 

“Ibi ni ibikorwa bigamije kudutesha agaciro no kwangiza isura y’ibikorwa byacu,” ni ko Olive Lembe Kabila yabitangaje, ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi gukoresha inzego z’umutekano mu buryo bwo kubatera ubwoba no kubatoteza.  

Yakomeje agira ati: “Iri ni itotezwa dukorerwa n’inzego z’umutekano n’ubu butegetsi.” 

Umunsi wabanje, tariki ya 16 Mata, abashinzwe umutekano basatse ikindi kigo cy’umuryango wa Kabila giherereye mu gace k’inganda ka Limete muri Kinshasa, aho bivugwa ko ntacyaha na kimwe cyagaragaye muri icyo gikorwa nk’uko byemezwa na Shemisi.  

Ati: “Nta kimenyetso cy’icyaha cyabonetse. Ibi ni ibikorwa bya politiki bigamije gucecekesha.” 

Izi mvururu zije mu gihe Kabila amaze umwaka urenga mu buhungiro, nyuma y’uko atangiye kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi, abushinja kuyobora mu buryo bw’igitugu no guhonyora amahame ya demokarasi.  

Ni ubutegetsi yabanje gushyigikira mu 2019 ubwo yashyikirizaga ubutegetsi Tshisekedi mu buryo bw’amahoro – ibintu bitari bisanzwe muri RDC. 

Gusa, icyizere hagati y’impande zombi cyatangiye gusenyuka vuba, cyane cyane ubwo Tshisekedi yatangiye gusenya buhoro buhoro ingufu za politiki za FCC (Front Commun pour le Congo), ishyaka ryari rishyigikiye Kabila.  

Ibi byakurikiwe n’ihinduranya ry’ubuyobozi mu nzego z’ingenzi z’igihugu harimo ingabo, urwego rw’ubutabera n’umutekano. 

Kuri ubu, Kabila arashinjwa na Tshisekedi ubufatanye n’umutwe wa AFC/M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ukorera mu burasirazuba bwa Congo, kandi ufatwa na Leta ya RDC nk’uw’iterabwoba. 

Ibi birego, Kabila ntarabihakana cyangwa ngo abyemere mu ruhame, ariko abamwegereye bavuga ko ari ibihimbano bigamije kumucecekesha burundu no gusibanganya uruhare rwe mu miyoborere y’igihugu. 

Ibikorwa nk’ibi byo gusaka, bitagaragaza ibimenyetso bifatika, bikomeje guteza impaka mu muryango mugari w’abanye-Congo no mu barwanya politiki ya Tshisekedi.  

Bamwe babibona nk’igisubizo ku mutekano w’igihugu, abandi bakabifata nk’uburyo bwo kwikiza abatavuga rumwe na Leta. 

Hari abasesenguzi bavuga ko iri sanganya rishobora gufungura undi murongo mushya w’amakimbirane muri RDC, cyane cyane mu gihe igitutu cy’umutekano gikomeje kwiyongera mu duce two mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi byose bibaye mu gihe amatora ya 2028 atangiye kugarukwaho n’abanyapolitiki batandukanye. 

Mu gihe Olive Lembe Kabila akomeje gusaba uburenganzira bwo kugira umutekano n’ubwisanzure, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza. Ndetse nta tangazo ry’ubuyobozi rirasobanura impamvu n’umugambi nyirizina w’ibi bikorwa byo gusaka urugo rwa Kabila. 

Uko bigaragara, umubano hagati ya Joseph Kabila n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ukomeje kwinjira mu icuraburindi.  

Icyizere cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatera imbere nta marira, nta ntambara, nta n’amasasu kiracyari kure. Abaturage baracyari mu rujijo, abarwanyaga igitugu bari batekanye, none nabo batangiye gutaka. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights