Francine Jisele ni umubyeyi w’abana babiri ukomoka muri Kongo atangaza ko ari murukundo n’abagabo babiri kandi babanye neza kurusha abanda bantu basanzwe Babana n’umugabo umwe; Umugabo we wa mbere yitwa Remi Murula naho uwa kabiri akitwa Jarlace Murula , yavuye imuhira kugirango ashake imibereho kuko aba bombi bari bafitanye abana babiri , ariko Jisele ntago yemeye kumutegereza igihe cyose azagarukira ahubwo yahise abana n’undi mugabo , Nyuma y’umwaka nibwo Murula yagarutse imuhira atungurwa no gusanga umugore we abana n’undi mugabo .
Mu mizo yambere byabanje kumubabaza ndetse atumva ukuntu babana bose munzu imwe, ariko uko iminsi yaciyeho yaje kwisanga bose babana kandi nta makimbirane bafitanye.
Mu kiganiro n’igitangazamakuru gikorera kuri murandasi Afrimax mururumi rw’icyongereza , Jisele yagize ati :”Kuberako ubuzima butari bworoshywe umugabo wange yagiye gushakisha ubuzima , ariko yamaze imyaka itatu yose ataragaruka , maze nibwira ko hari icyamubayeho , cyangwa ko atazagaruka kuko nta makuru ye nongeye kubona nibwo nahuye n’undi mugabo maze twemeranya kubana , haciye umwaka nibwo umugabo wange wa mbere yagarutse ariko kuko bose mbakunda ntanumwe nigize nifuza gutakaza niyo mpamvu nabasabye bose kugumana nange kandi nabo barankundiye babana mu mahoro, kandi igishimishije nuko bose bafata abana bange neza nange meze nk’umwamikazi.”
Muri uru rugendo rw’urukundo rw’aba bagabo bombi, Jisele agira ikibazo kimwe yumva kimubangangamiye, kuriwe yifuza ko buri mugabo yagira inzu ye maze akajya afata igihe kimwe cyo kumarana na buri umwe ariko babyumvikanye ho.
Jisele avuga ko bimugora gusangira ubusaswa n’abagabo babiri, akomeza avuga ko atagira umwanya nk’umugore wo kwitekerezaho, bityo kuriwe buri wese afite inzu ye byaborohera bombi.