Sunday, May 25, 2025
Sunday, May 25, 2025
spot_img
HomePolitikeUmugambi wo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi akoreshejwe Coup d’Etat ugeze kure...

Umugambi wo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi akoreshejwe Coup d’Etat ugeze kure nyuma y’amakuru yamenyekanye?

Umwuka w’impagarara uri kurushaho gukara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amagambo yatangajwe na Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki gihugu, byatumye hatangira guhwihwiswa umugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi binyuze muri Coup d’État. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Abasesenguzi bavuga ko ibyatangajwe bishobora kuba ari intangiriro y’ibikorwa bigamije guhindura ubutegetsi muri Congo. 

Ibi bije nyuma y’uko Kabila, umaze igihe mu buhungiro, agize icyo atangaza ku mugaragaro ku wa 23 Gicurasi 2025, asubiza ku byavuzwe na Leta ya Kinshasa imushinja ubufatanye na AFC/M23 irimo kugenzura ibice binini by’Uburasirazuba bwa Congo, cyane cyane umujyi wa Goma kuva ku wa 27 Mutarama. 

Mu butumwa bwe, Kabila yahakanye amakuru avuga ko yasuye Goma mu kwezi gushize, ariko anavuga ko ateganya kujyayo vuba. Yavuze ko Leta ya Kinshasa iri gukoresha ibinyoma byo kumuharabika, aho yemeje ko gukorana n’abandi Banye-Congo atari icyaha, cyane ko na Leta ubwayo iri mu biganiro na AFC/M23 i Doha muri Qatar. 

Mu murwa mukuru Kinshasa, hari amakuru y’uko umwuka utari mwiza. Imiyoborere ya Perezida Tshisekedi ikomeje gushinjwa ruswa, aho bivugwa ko hari amafaranga menshi yanyerejwe na bamwe mu ba minisitiri.  

Ibi byatumye hashyirwaho ingamba zikomeye, zirimo ifungwa ry’abasirikare bakuru 24, bashinjwa uruhare mu bibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu, bamwe muri bo bakekwaho kugambanira igihugu. 

Iyi myanzuro iteye impagarara yahuriranye no gufunga amabanki mu mijyi ya Goma na Bukavu, ibintu byamaganywe bikomeye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bushinja Tshisekedi guhohotera abaturage no gukora ibyaha byibasira inyokomuntu. 

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yagize ati: “Aya mafaranga ni ay’abaturage, ntabwo ari aya M23 cyangwa AFC. Ariko Tshisekedi yakoze icyaha cyo kuyafatira, ibyo ni ibyaha byibasira ikiremwamuntu.” 

Ku rundi ruhande, Joseph Kabila wayoboye igihugu kuva mu 2001 kugeza 2019, yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaranzwe n’imikorere mibi, bukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’indi yibumbiye muri Wazalendo, bikaba byarushijeho guteza umutekano muke mu gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari. 

Yagize ati: “Ubwo Leta yatangiraga gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, yari ifunguye inzira yo kwagurira intambara mu karere, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa Afurika y’Ibiyaga Bigari.” 

Kabila yashyize ahagaragara urutonde rw’ibintu 12 yemeza ko byakorwa kugira ngo igihugu gisubirane amahoro, harimo guhagarika igitugu, kwimakaza ibiganiro, gusenya imitwe yitwaje intwaro no gucyura abacancuro. 

Amakuru akomeje gucicikana mu miyoboro y’iperereza ndetse no mu banyapolitiki bo muri Congo, agaragaza ko hashobora kuba hari igikorwa cyagutse kirimo gutegurwa cyo gukura Perezida Tshisekedi ku butegetsi. Bamwe mu bategetsi b’inkoramutima be barimo gutakarizwa icyizere, mu gihe igisirikare kirimo gucikamo ibice hagati y’abashyigikiye Kabila n’aba Tshisekedi. 

Nubwo nta gihamya kuri uyu mugambi wa Coup d’État, ibikorwa bikomeje kugaragara nk’ibiteye impungenge: Gufunga abasirikare bakuru, gukaza umutekano i Kinshasa, n’ivugurura rikomeje mu nzego z’umutekano. 

Abasesenguzi bemeza ko amagambo ya Kabila, ari umuyobozi utarigeze yegura burundu muri politiki ya Congo, ashobora kuba afite umugambi mugari wo gusubira ku butegetsi cyangwa gufasha undi mugabo wizewe n’ingabo kumusimbura. 

Mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gutakarizwa icyizere imbere mu gihugu no mu mahanga, abaturage benshi bari mu rujijo. Ibura ry’umutekano, guhungabana kw’ubukungu, n’uburenganzira bw’abaturage burimo guhonyorwa, biri guha isura y’uko ibintu bigeze ahakomeye. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe