Mu cyemezo cy’ubutabera cyafashwe mu minsi ishize, Michael Garcia, wari umushoferi wa Postmates, yatsinze urubanza ruregwamo Starbucks maze agenerwa indishyi zingana na miliyoni 50$ (miliyari 70 Frw).
Ibi byabaye nyuma y’uko icyayi gishyushye cya Starbucks kimumenetseho, bigatera ibikomere bikomeye byamuviriyemo ubumuga buhoraho ku bugabo bwe.
Garcia yahuye n’iyi mpanuka muri Gashyantare 2020 ubwo yari atwaye ibiribwa mu kazi ke ka Postmates.
Nk’uko yabivuze mu rukiko, abakozi ba Starbucks batitondeye gushyira icyayi mu gikapu cy’imizigo, bituma kimeneka igihe yari agiye kugitwara.
Icyayi cyamumenetseho ku bugabo bwe, ku kibuno no ku matako, bituma agira ibikomere bikomeye byo ku rwego rwa gatatu.
Abunganira Garcia mu mategeko bavuze ko ibikomere bye byari bikomeye ku buryo yasabye kubagwa inshuro ebyiri mu ivuriro ryihariye kugira ngo avurwe inkovu yatewe n’iyi mpanuka.
Nubwo yagerageje kwivuza, abaganga bemeje ko igihombo yagize ku mubiri we kidashobora gukira burundu, bityo bikamuviramo ubumuga buhoraho ku bugabo bwe.
Nyuma y’aya makuba, Garcia yafashe icyemezo cyo kurega Starbucks, asaba ko iyi sosiyete y’ubucuruzi bw’ibinyobwa n’amafunguro ibazwa ku kuba itaririnze umutekano w’abakiriya n’abakozi bayo.
Yagaragaje ko abakozi ba Starbucks batirinze gutanga icyayi gikwiye, ko batakoresheje uburyo butekanye bwo kugipakira, bikarangira byangirije ubuzima bwe burundu.
Mu rukiko, impande zombi zagize ibyo zishyira imbere mu gutanga ibimenyetso.
Ku ruhande rwa Garcia, abanyamategeko be bashyize ahagaragara ibimenyetso by’ubuvuzi byagaragazaga ubukana bw’ibikomere bye, ndetse hanagaragazwa amashusho yafashwe n’icyuma gifata amashusho (CCTV) muri Starbucks yerekana uko icyayi cyatanzwe n’uko cyari gipakiye nabi.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, urukiko rwanzuye ko Starbucks yagize uruhare muri iyi mpanuka maze rutegeka ko igomba kwishyura Garcia indishyi zingana na miliyoni 50$.
Iyi ni imwe mu ndishyi nini zatanzwe mu mateka y’imanza zerekeye ibikomere bikomoka ku byayi cyangwa ibindi binyobwa bishyushye.
Nyamara, Starbucks yahise itangaza ko itishimiye iki cyemezo ndetse iteganya kujuririra iki kemezo cyafashwe n’urukiko.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Starbucks, iyi sosiyete yavuze ko idafata nk’ukuri ko ari yo nyirabayazana w’iyo mpanuka, ndetse ivuga ko indishyi zatanzwe ari nyinshi cyane ugereranyije n’icyo kibazo.
Abunganira Garcia bavuze ko uru rubanza ari intambwe ikomeye mu guharanira uburenganzira bw’abakiriya no kugaragaza ko ubucuruzi bukwiye kugira inshingano zo kwita ku mutekano w’ababugana.
Iyi nkuru yatumye hari benshi batangira kuganira ku mpamvu zituma ibigo by’ubucuruzi bikwiye kongera ingamba zo kwita ku mutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa bitangwa.
Ibi kandi bishobora kuba isomo ku bigo by’ubucuruzi birimo amaresitora n’utubari kugira ngo birusheho gukoresha uburyo bukwiye mu guha abakiriya babo serivisi zizewe kandi zidashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu gihe hategerejwe kureba niba Starbucks izatsinda ubujurire bwayo, ibi bibaye urugero rufatika ku buryo abantu bagomba kuba maso mu gukoresha no gutanga ibinyobwa bishyushye, kuko bishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’ababikoresha.