Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeUncategorizedUmugabo w’Umuhinde yashyize ingufuri ku gitsina cy’umugore we ngo atazamuca inyuma

Umugabo w’Umuhinde yashyize ingufuri ku gitsina cy’umugore we ngo atazamuca inyuma

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa umugabo witwa Sohanial Chouhan w’imyaka 38, watahuweho kuba yarashyize intoboro ku gitsina cy’umugore we, ngo ajye abona aho ashyira ingufuri igihe yagiye ku kazi.

Abaganga nibo batahuye ko uyu mugore afite intoboro ku gitsina cye, ubwo bashakaga kumuvura yanyweye imiti yica imbeba ashaka kwiyahura.

Uyu mugore witwa Sitabai avuga ko yari arambiwe kubaho mu buzima bwo guhora aziritswe, dore ko n’ubwo umugabo yashyiraga igufuri ku gitsina, ngo yanagendaga afungiranye umugore we mu nzu, agasohoka ari uko bari kumwe, igihe umugabo atagiye mu kazi.

Umugore byageze igihe bimunanira kwihanganira icyo gifungo no kutizerwa, abwira umugabo ko mu nzu hari imbeba nyinshi akwiye kumuzanira umuti wo kuzica. Umugore amaze gushyikira uwo muti yaje kuwunywa, ariko atabarwa bwangu atarahwera, ajyanwa kwa muganga.

Ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru kivuga ko ngo abaganga basanze ari ngombwa kwinjiza igikoresho cyabugenewe mu nda y’umugore ngo bakurure ubumara bwinshi yari yanyoye bwageze kure batabasha kubumurutsa.

Ubwo bamwamburaga ngo batunguwe no gusanga ingufuri ku gitsina cy’uwo murwayi wari wabaye indembe, babimenyesha polisi nayo ijya gushaka umugabo we Sohanial aho akora mu igaraji y’abakanishi. Polisi yazanye imfunguzo babasha gufungura ingufuri, umurwayi aravurwa, umugabo nawe ajyanwa mu buroko.

 Ubuhanga abantu batangiye gukoresha mu myaka ya 1096 bashaka ko abagore babo batabaca inyuma igihe babaga bagiye kurwana mu ntambara zamaraga igihe abagabo batari ku rugo.

Ubuhanga abantu batangiye gukoresha mu myaka ya 1096 bashaka ko abagore babo batabaca inyuma igihe babaga bagiye kurwana mu ntambara zamaraga igihe abagabo batari ku rugo.

Polisi iravuga ko uyu mugabo akekwaho kuba afite uburwayi butaramenyekana bwo mu mutwe, kandi ngo akaba afite ibimenyetso byose by’abantu basaritswe n’ubusinzi. Umugore we yavuze ko yatekereje kwiyahura ari uko bigeze ubwo umugabo atangira gushaka gusambanya umwana wabo mukuru.

Uyu mugabo amaze gutabwa muri yombi ngo yagerageje kwihagararaho avuga ko yafashe uwo mwanzuro wo kujya afunga igitsina cy’umugore we n’ingufuri kuko ngo hari abandi bantu mu muryango we bagiye bashaka abagore bakajya babaca inyuma, nawe ngo akanga ko byazamubaho yagiye mu kazi agahitamo gushyiraho ingufuri.

Hasanzwe habaho ibyuma bafungisha imyanya ndangagitsina bita chastisty belt, ariko byo ntibishyirwaho babanje gutobora imyanya ndangagitsina, ahubwo biba bikozwe mu buryo abantu babyambara.

Iyo myambaro nkumirabusambanyi iba ikozwe ku buryo uyambaye abasha kunyara (kwihagarika). Gusa ntabwo uwo mwanya uba wanyuramo igitsina ku buryo uwambaye yabasha gukora imibonano mpuzabitsina.

Bivugwa ko ngo n’urutoki rutabasha kunyuramo ngo rugere kure ku buryo uwambaye uyu mwambaro yabasha kumva ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina.

Imyambaro nk’iyi yaje kunonosorwa ikoranwa ubwitonzi neza mu myaka ya 1.800, ubwo mu bihugu by’Uburayi bikangaga ko ngo abana babo,abahungu n’abakobwa, benshi bakundaga kwikinisha bagamije kumva ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina.

Uko iteye ubwabyo bituma abantu batabasha kuyambara igihe kirekire kuko yateza ibibazo by’isuku n’indwara zibikomokaho.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights