Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeAndi makuruUmugabo yishwe n’intongo y’akabenzi

Umugabo yishwe n’intongo y’akabenzi

Umugabo wo mu Murenge wa Byimana, AKagari ka Mpanda mu Karere ka Ruhango yagiye kugura inyama, ayiriye iramuniga,birangira yitabye Imana.

Uyu mugabo ngo mu masaha y’umugoroba wo ku wa kabiri atemberera mu gasantere, yagiye kugura inyama y’ingurube izwi nk’Akabenzi ku mucuruzi w’akabari, ayiriye iramuniga.

Ababonye iby’iyo mpanuka bemeza ko yagiye kugura intongo imwe, akiyishyira mu itama,umwuka urabura,bamwihutana kwa muganga ariko biba iby’ubusa arapfa.

Umwe yabwiye BTN ati “Bampamagaye ngo nwgino urebe ibibaye,ndaza,duhuruza abantu,abantu bamaze kuhagera,basanga umugabo yariye inyama yamunize,urumva ko ari impanuka yahuye nayo.”

Nyiri akabari akaba ari nawe ufite icyokezo, avuga ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo atabare ubuzima bwe, biranga.

Ati “Mu masaha ya nimugoroba nari ndi gucuruza,umusaza araza anyaka akabenzi(inyama y’ingurube), araza anyaka ifurusheti ndayimuha,ashinga inyama arayirya.Amaze kuyirya ageze hagati iramuniga ,ngira ngo ndebe ko nayimukuramo biranga afunga amenyo,nitabaza abaturage baraza baramfasha,birangira yitabye Imana.”

Ibyo bikimara kuba yabanje kujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo abaganga baramire ubuzima bwe ariko birangira yitabye Imana.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights