Umugabo wiyemerera ko amaze gufata abagore basaga 40 yatawe muri yombi.

Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko umuntu yavuga ko guhohotera abagore n’abakobwa yari yari yarabigize umwuga nubwo n’ubusanze yari yubatse afite umugore n’abana, yemeye ko yafashe ku ngufu abagore n’abakobwa 40 kuva mu myaka ya 1980.

Uyu mugabo w’umufaransa witwa Dino Scala yatawe muri yombi na Police hagendewe kuri pulaki y’imodoka yatwaraga, dore ko yanashakishwaga kuba yarafashe umugore ku ngufu mu cyumweru gishize. Ni nyuma kandi y’uko Polisi y’u Bufaransa isanze ADN ye ihuye n’ibimenyetso byatanzwe n’abandi bafashwe ku ngufu. Uyu mugabo abagore n’abakobwa yahohoteye bakaba ari abo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Umushinjacyaha Jean-Philippe Vicentini ukorera mu mujyi wa Valenciennes aho uyu mugabo yari yashyikirijwe inzego z’ubutabera yatangaje ko uyu mugabo wo mu Majyaruguru y’u Bufaransa ahitwa Pont-sur-Sambre, hafi n’umupaka w’u Bubiligi, yemereye Polisi ko yafashe abagore ku ngufu, akagereranya ko yari amaze gufata abagera kuri 40 nubwo bishoka ko iyi mibare ishobora kurenga cyane ko nawe yavuze ko ari ukugereranya. Dino Scala akaba aciye agahigo k’abamenyekanye bafashe abagore ku ngufu cyane mu Bufaransa muri iyi myaka mirongo ishize.

Dino Scala wimyaka 57 umaze gufata abagore nabakobwa basaga 40.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuva mu 1996 Dino Scala yashakishwaga akekwaho gufata ku ngufu abagore 19. Buvuga ko uyu mugabo yabafataga ku ngufu abaturutse inyuma mu gitondo hakiri kare, aho yabaga yambaye uturindantoki, anipfutse mu maso cyangwa akambara ingofero, ku buryo rwose yari yarabigize umwuga yaranashatse ibioresho bisibanganya ibimenyetso ku bo yafashe

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Polisi yemeza ko umwe mu bo Dino Scala yafashe ku ngufu yari afite imyaka 13 mu gihe abandi harimo n’abafite imyaka 17.

Umuyobozi wa Pont-sur-Sambre, Michel Detrait, yavuze ko batunguwe no kuba uwo mugabo yarakoraga ayo mahano kuko nta wabimukekaho. Afite abana batatu akora akazi ko kugenzura inyubako; uyu mugabo akaba yarigeze no kuba umuyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru.

Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane abafatwa ku ngufu kiri ku rwego rwo hejuru ku isi dore koa na Fondation Jean-Jaurs iherutse gutangaza raporo ivuga ko mu Bufaransa umugore umwe mu bagore batatu yahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho akorera. Ivuga kandi ko 8% mu babajijwe basabwe gukorana imibonano mpuzabitsina n’abashakaga kubazamura cyangwa kubaha akazi, ikanavuga ko 12% basambanyijwe ku ngufu.