Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruUmugabo witwa Harindintwari yagerageje kwiyahura akoresheje Gerenade, nyuma atungurwa no kumva ibitandukanye

Umugabo witwa Harindintwari yagerageje kwiyahura akoresheje Gerenade, nyuma atungurwa no kumva ibitandukanye

Umugabo witwa Harindintwari François wo mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kabumbwe mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, yajyanywe kwitabwaho mu bitaro nyuma y’uko agerageje kwiyahura ashaka gupfa ahubwo bikarangira akomeretse gusa. 

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, bibera muri uyu Murenge wa Mamba asanzwe atuyemo. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, aho yavuze ko uyu mugabo yagerageje kwiyahura kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo. 

Yagize ati “Umugabo witwa Harindintwari Francois asanzwe abana n’umugore we mu makimbirane aturuka ku gukoresha nabi umutungo w’urugo.” 

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Gerenade uyu mugabo yakoresheje aturitsa yari ihishe mu nzu yabo ariko idatuyemo.  

Yagize ati “Kuri ubu iperereza ryakomeje ngo turebe niba nta zindi ntwaro ahishe iwe mu rugo cyangwa n’ahandi hose.” 

Umuturanyi w’uyu mugabo utashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko uyu mugabo yahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ngo mu 1998 yaje gutaha asubizwa mu buzima busanzwe. 

Uyu muturage yakomeje avuga ko uyu mugabo kandi yigeze gufungwa kubera ko abana be bigeze kujyana Gerenade kuyigurusha mu byuma bishaje, bayikuye mu rugo iwe. Kugeza ubu uyu mugabo yajyanywe mu Bitaro bya Gakoma aho yagiye kwitabwaho n’abaganga. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights