Habinshuti Euraste, umuturage w’imyaka 61 wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, yagize igikorwa gitangaje ubwo yatoraga igisasu cyo mu bwoko bwa grenade mu murima we, agatekereza ko ari iteke.
Ibi byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, ubwo uyu mugabo yari ari mu mirimo ye isanzwe yo guhinga.
Uyu mugabo utuye mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, yavuze ko yari ari guhinga mu murima we, maze akabona ikintu gisa nk’iteke. Ntabwo yigeze agira amakenga, maze afata icyemezo cyo kugitahana mu rugo, atazi ko ari igisasu cyangiza.
Mu nzira ari gutaha, Habinshuti yahuriye n’umuturage w’inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubaza icyo atwaye.
Uyu yitegereje icyari mu ntoki za Habinshuti, ahita amubwira ko ari grenade, amusaba kuyishyira hasi vuba na bwangu.
Nyuma yo kubona ko ari grenade, bahise babibwira inzego z’umutekano. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko nyuma yo kumenya iby’iyo grenade, bahise bihutira guhuruza inzego zishinzwe umutekano kugira ngo ikurwe aho yari iri.
Ati: “Yageze mu nzira, ahura n’umuntu w’inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.”
Abashinzwe umutekano bageze aho grenade yari iri, bayitegura mu buryo butabangamira umutekano w’abaturage.
Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko iyo grenade yari ishaje cyane, bikekwa ko yaba yarasizwe muri ako gace ubwo kari mu cyiswe ‘Zone Turquoise’.
Iyi zone yari igice cya Perefegitura ya Gikongoro cyagenzurwaga n’ingabo z’u Bufaransa mu 1994, nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bo muri ako gace basabwe kugira amakenga igihe babonye ibintu bikekwa kuba ibisasu, bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano aho kugira ngo babitware mu ngo zabo.
Meya Ntazinda yasabye abatuye i Nyagisozi kwirinda gukora ku bikoresho batazi, amasasu n’ibindi bikoresho bishobora kuba iby’amasasu, kuko bishobora guteza impanuka ikomeye.
Mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burateganya kongera ubukangurambaga ku mutekano w’ibisasu bisigaye ahantu hatandukanye kubera amateka igihugu cyanyuzemo.
Abaturage bagirwa inama yo gutangira amakuru vuba na bwangu mu gihe babonye ibikoresho bikekwa kuba ibisasu kugira ngo hakumirwe ingaruka mbi zishobora guterwa nabyo.
Iki kibazo cyagaragaje akamaro ko kugira ubumenyi kuri ibi bikoresho bishaje bishobora kuba bihishe mu butaka bw’ahantu hatandukanye mu gihugu, hagomba gufatwa ingamba zikomeye zo gukomeza kwigisha abaturage kugira ngo umutekano rusange ukomeze kubungabungwa.