Mu nkuru ivanze na marira, umugore witwa Phiona yasangije abantu inkuru y’ubuzima abayemo nubwo yanyuzemo mu rushako rwe maze abantu benshi batangazwa n’umutima ukomeye afite kuko inkuru ye iteye agahinda cyane.
Mu kiganiro uyu mugore witwa Phiona yagiranye na Gerard Mbabazi kuri YouTube channel yitwa Gerard Mbabazi n’ubundi mu cyiswe ‘Inkuru Yanjye’, nibwo uyu mugore yafashe umwanya maze avuga byinshi ku nkuru y’ubuzima abayemo nubwo yanyuzemo mu rushako rwe.
Uyu mugore yavuze ko yakundanye n’umusore ubwo yigaga mu mashuri ndetse ngo kubera ko n’ubundi kwiga byari byamunaniye ahitamo kujya kubana nuwo musore nk’umugore n’umugabo.
Icyakora avuga ko kubera ko icyo gihe yari muto ntago abantu benshi babyumvaga kimwe ariko nubundi yari abyiyemeje.
Avuga ko ajya gufata umwanzuro wo kujya kubana nuwo musore n’ubundi yari yamaze gusama Inda bityo bitari guhindura ko yabaye umugore.
Yakomeje avuga ko ubuzima yabanyemo n’umugabo we bwari bugoye cyane ku buryo mu kubivuga amarira yari yamurenze.
Yavuze ko mu buzima bwe yabanye n’umugabo we ariko umugabo atamwitayeho kuko ngo akenshi ntiyamufashaga kwita ku bana ndetse no kwishyura amafaranga y’inzu ngo ni uyu mugore wayishyuraga kuko umugabo we ntabyo yabaga yitayeho.
Kenshi ngo uyu mugore yakoraga cyane ashaka amafaranga ariko ngo umunsi umwe umugabo we yaragiye afata amafaranga menshi yari yarizigamye asaga ibihumbi 300 maze uyu mugabo ayapfusha ubusa ndetse ngo yagerageje gushinga kabari ariko nako karamuhombera cyane.
Noneho ikintu gikomeye uyu mugore yavuze, ni uko umugabo we yamwanze mbese atamwikoza kuko ngo yari abishye mu gutera akabariro, ibyo byatumye uyu mugore azinukwa ikitwa gutera akabariro.
Ese Koko umuntu akwiye kubwira umugore yashatse akunze amubwira ko abishye!? Ese Koko ibyo bintu birakwiye! Burya mujye mwitondera abo muhitamo mu gihe muhitamo abo muzabana ubuzima bwanyu bwose.