Umugabo uvuga ko kwibuka ari umunsi mukuru w’Abatutsi, agashaka no gutema abantu yatawe muri muri yombi.

Mu gihe mu Rwanda turi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakomeje kuyipfobya bakomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye, aha ni naho muri iki  gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva François wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese., Umurenge wa Rurenge , ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata bucya ngo hatangizwe Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko uwo munis ari “Umunsi mukuru w’Abatutsi”

Nsengiyumva François w’imyaka 35 yafashwe mu masaa mbiri za mugindo aho bivugwa ko aya magambo agamije gukomeretsa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yayavuze ahagana moya n’igice z’umugoroba aho ngo akimara kuvuga ibi yahise ajya kugura umuhoro mushya ngo atangira kuvuga ko ari buteme abaturage.

Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko yabitewe n’ubusinzi gusa hari andi makuru yemeza ko uyu mugabo atari ubwa mbere avuga amagambo nk’aya agamije gukomeretsa abaturage dore ko ngo umwaka ushize ubwo habaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 nabwo uyu mugabo yumvikanye avuga amagambo nanone ajya gusa nk’aya.

Nsengiyumva François ukuriranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuyipfobya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge, Nyamutera Emmanuel washimangiye amakuru y’uyu mugabo yavuze ko ngo yavuganye n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu amubwira ko ubwo ngo ejo ari “Umunsi mukuru w’Abatutsi”  ni mu gihe twagombaga  gutangira kwibuka, ariko ngo koko yabonaga asa nk’uwasinze

Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu Nsengiyumva François avuga ko  ko hari abantu bigeze kumwiba umuhoro, noneho agura undi muhoro ahagarara mu muhanda ubahuza n’umurenge wa Rurembo avuga ko atema abantu bose banyura aho ngaho, kugeza ubwo abashinzwe umutekano ku mudugudu ari bo bamufashe bamushyikiriza ubuyobozi ariko ngo nawe ntabwo yigeze ahakana ibyo yavuze ahubwo yakomezaga avuga ko yasinze. Kuri ubu Nsengiyumva Francois afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo muri aka karere ka Ngoma aho akiri gukorwaho iperereza kuri ibi byaha akurikiranyweho by’ingengabitekerezo ya Jenoside .

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha  mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kuva ku  myaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000 Frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000Frw).

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)