Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeAndi makuruUmudepite yakubitiwe muri Stade yitabiriye umukino w’Ikipe y’Igihugu mu gushaka itike y’Igikombe...

Umudepite yakubitiwe muri Stade yitabiriye umukino w’Ikipe y’Igihugu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2025, muri Stade Nyayo i Nairobi, habayeho imvururu zidasanzwe ubwo umudepite wo muri Kenya, Peter Salasya, yakubitwaga n’abafana ndetse agasohorwa ku ngufu ubwo yari yitabiriye umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Kenya, Harambee Stars, na Gabon mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. 

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Salasya, usanzwe ahagarariye agace ka Mumias, ari hagati y’abafana yambaye umwambaro w’ikipe ya AFC Leopards.  

Benshi mu bafana bagaragaje uburakari bamwibasira, bikavugwa ko hari abamusagariye bamuziza amagambo ye ajyanye na politiki y’imbere mu gihugu. 

Muri ayo mashusho, umwe mu bafana yagaragaye atera Salasya kimwe mu bikoresho bijugunywamo imyanda, akimukubita mu maso.  

Ibi byatumye havuka umuvundo ukomeye, aho bamwe mu bafana ndetse n’ikipe ishinzwe umutekano wa stade bagiye bihutira kumukingira bamurinda uburakari bw’abari bamufatiyeho nk’icyihebe. 

Nyuma y’iminota micye y’akavuyo, abashinzwe umutekano barimo abapolisi baherekeje uyu mudepite bamunyujije mu nzira yihariye bamugeza ku modoka ye, aho yahise agenda nta n’ijambo atangaje. 

Mu gihe benshi bibajije impamvu nyamukuru y’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, hari abagaragaje ko bifitanye isano n’ibihe bya politiki muri Kenya.  

Mu mashusho yumvikanye, hari abafana bari baririmba bagira bati: “Lazima aheshimu Raila”, bishatse kuvuga ko basaba Peter Salasya kubaha umunyapolitiki ukomeye, Raila Odinga. 

Ni ibizwi ko Salasya asanzwe ari umwe mu badepite bagize ishyaka DAP-K, ritavuga rumwe n’ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) rya Raila Odinga, kandi amagambo ye yo mu bihe byashize yagiye ateza impagarara mu ruhando rwa politiki. 

Nyuma y’ibi byabaye, ishyaka DAP-K, Peter Salasya abarizwamo, ryasohoye itangazo riramagana ihohoterwa yakorewe, rivuga ko ryateguwe n’abagizi ba nabi.  

Itangazo ryabo rigira riti: “Ubugizi bwa nabi bwakorewe umudepite wacu Peter Salasya bwateguwe n’ibyigomeke kuri Nyayo Stadium ntibukwiye.” 

Iri shyaka ryasabye inzego z’umutekano gukurikirana ababigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko. 

Uretse ibi bibazo by’umutekano, umukino wahuje Kenya na Gabon warangiye Gabon itsinze ibitego 2-1. Ibitego byombi bya Gabon byatsinzwe na rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang, mu gihe icy’impozamarira cya Kenya cyinjijwe na Kapiteni Michael Olunga. 

Nyuma y’iyi ntsinzwi, Kenya yagumye ku mwanya wa kane mu Itsinda F n’amanota atandatu, mu gihe Gabon yayoboye n’amanota 15.  

Iki ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Harambee Stars, dore ko yari ifite icyizere cyo gukomeza mu matsinda y’amajonjora y’igikombe cy’isi. 

Mbere y’uko umukino utangira, hari abafana benshi bateje akavuyo bashaka kwinjira muri stade nta matike bafite.  

Bamwe binjiye barira inkuta za Nyayo Stadium mu gihe abandi bagerageje gusunika imiryango ngo binjire ku ngufu. Ibi byose byaterwaga n’uko amatike yari yashize ku wa Gatandatu, bikaba byateje umutekano muke imbere n’inyuma ya stade. 

Ibikorwa byabereye muri Nyayo Stadium bigaragaza uko siporo muri Kenya ikomeje kuba igikoresho cya politiki, aho abayobozi bamwe bagira ingorane zo kugendana n’abaturage mu ruhame bitewe n’amahari ya politiki.  

Nubwo siporo igomba guhuza abantu, hari aho usanga ishingirwaho mu gutuma ubwumvikane hagati y’abaturage n’abayobozi burushaho kuzamba. 

Ku rundi ruhande, ikibazo cy’umutekano mu mikino kiracyari ikibazo gikomeye muri Kenya, aho stade zicunzwe nabi, bikavamo imvururu zitandukanye. 

Nubwo Peter Salasya yakorewe ubugizi bwa nabi, biracyategerejwe kureba niba azagira icyo avuga ku byamubayeho ndetse n’ibyo azakora nyuma y’ibi bibazo byamugaragayeho imbere y’imbaga y’abafana. 

Reba Video unyuze hano

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights